Mu kiganiro, uyu munyapolitiki w’umunye- Congo, Corneille Nangaa wabayeho Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mwaka wa 2018, aheruka kugirana n’itangazamakuru, yagaragaje ko Perezida Tshisekedi naguma k’ubutegetsi, iki gihugu kizasenyuka, ndetse kikanacikamo ibice.
Uyu munyapolitiki wamaze kwerekeza mu buhungiro, yasabye Abanye Congo kutongera kugirira Perezida Tshisekedi icyizere ngo bamutore, kuko ngo kuva yajya k’ubutegetsi, uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwarakandagiwe, Demokarasi ihinduka inzozi, Ndetse n’umutungo w’igihugu uranyerezwa.
Yakomeje avug ko: “Igihugu cya Congo, kiri kugana ku gusenyuka bitewe n’uruhare rutumvikana rwa Bwana Félix Tshisekedi Tshilombo. Ni uwambere mu Banyekongo, ibikorwa bye bimugaragaza nk’uwingenzi mu gucamo DRC ibice.”
Nanga yakomeje ashishikariza Abaturage ko batagomba kongera kumugirira icyizere ngo bamutore kuko aramutse yongeye gutorwa igihugu kizasenyuka, anavuga ko natorwa, azatungurana, akaba ku ruhande rw’abari mu mugambi wo gucamo iki gihugu ibice.
Uyu munyapolitiki ni we watangaje ko Tshisekedi yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2018. Avuze aya magambo amusenya mu gihe Abanye-Congo bitegura amatora azaba m’ukuboza 2023.
Nangaa yatangaje ibi kandi nyuma y’uko no mu minsi ishize yanatangaje ko mu basirikare barinda Perezida Tshisekedi, harimo abarwanyi ba FDLR basize bakoze Jenoside mu Rwanda .
Uwineza Adeline