Paul Mwilambwe umupolisi wari umaze imyaka 10 mu buhungiro kubera icyaha cyo guhitana impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Floribert, yashinje Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Kongo Kinshasa ko ariwe wahaye amabwiriza General John Numbi wari umukuru wa polisi yo kwica iyi mpirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.
Ibi Mwilambwe yabitangarije murukiko rukuru rwa Gisirikari . Yavuze ko ubwo uyu mugabo udasanzwe waharaniye uburenganzira bwa muntu, muri 2010 nibwo bamusanza yapfuye mu murwa mukuru Kinshasa ari mu modoka ye, mu gihe yari yahamagajwe n’umukuru w’igipolisi Gen. John Numbi ariko bakaba batarabonanye. Fidèle Bazana, umushoferi wa Chebeya, yabanje kuburirwa irengero ariko nyuma nawe byemezwa ko yishwe.
Mu rukiko kuwa gatatu Paul Mwilambwe w’ipeti rya komiseri wungirije mu gipolisi, yavuze ko “General Numbi yari yahawe itegeko na Perezida wa Repubulika Joseph Kabila [ryo kwica Floribert Chebeya]”, nk’uko bivugwa na radio okapi.
Mwilambwe yashinje Joseph Kabila na general John Numbi kuba aribo bari bakuriye uwo mugambi, ashinja n’abandi bantu banyuranye.
Mwilambwe, wari wambaye impuzankano y’abapolisi, yavuze ko umunsi Chebeya yari yatumijwe guhura na Numbi, ari we wamwakiriye kuri ‘reception’.
Uyu mupolisi yavuze ko nyuma y’uko abonye ibyakorewe Chebeya, Gen Numbi na Perezida Joseph Kabila bamusabye kubigira ibanga, bamwizeza kumurinda no kumuhungisha mu mahanga.
Mwilambwe, yabwiye urukiko ko Floribert Chebeya yishwe kubera raporo yasohowe n’ishyirahamwe ry’uburenganzira bwa muntu yari akuriye, Voix des sans Voix, ku bwicanyi bwakorewe abayoboke b’ishyaka rya politiki rishingiye ku kwemera Bundu Dia Kongo mu 2008.
Floribert Chebeya Bahizire yatewe ubwoba kenshi ko azicwa, yarafunzwe ubundi agirirwa nabi kubera guhirimbanira uburengnzira bwa muntu, nk’uko byavuzwe na ONU
Mbere yo kwicwa, hari hashize igihe Chebeya aterwa ubwoba na polisi, kandi ku munsi yishwe yari yatumijwe n’umukuru wayo, nk’uko BBC ibitangaza.
Florbert Chebeya yari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu izwi cyane kuva mu myaka ya 1990 iki gihugu cyikitwa Zaire.
Nyuma y’urupfu rwe n’umushoferi we, Gen Numbi yahagaritswe ku mirimo ye kubera icyo kibazo ariko ntiyigeze akurikiranwa.
UMUHOZA Yves