Umunye-Congo Kaporali Albert Kunyuku warwanye intambara ya kabiri y’Isi, wujuje imyaka 100 y’amavuko, yahawe umudari w’ishimwe n’Umwami w’u Bubiligi, Philippe Léopold Louis Marie uri kugirira uruzinduko muri DRCongo.
Uyu Mwani w’u Bubiligi watangiye uruzinduko rw’iminsi itandatu muri DRC, kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022, yahaye Kaporali Albert Kunyuku umudari w’ishimwe ry’ikirenga uzwi nka ‘Commandeur de l’Ordre de la Couronne’.
Ni umudari uhabwa abantu bagize amateka akomeye ku Isi byumwihariko mu rugamba rudasanzwe kandi akabera urugero abandi,
Kaporali Albert Kunyuku yahawe iri shimwe mu rwego rwo gushimira abarwanye intambara y’Isi yose bageze mu zabukuru bazwi nka ‘Anciens combattants’.
Kwambika umudari umu mu-Ancien Combattant, ni kimwe mu by’ibanze byajyanye umwami w’u Bubiligi muri DRCongo ufite iminsi itandatu muri iki Gihugu mu ruzinduko rwitezwemo gutuma Igihugu cye kibana neza n’iki cya Congo cyagikolonije ariko kikagisigira ibisigisigi.
Kaporali Albert Kunyuku aherutse guhamagarira Abanyekongo gukunda Igihugu cyabo kugira ngo bahoshe imvururu ziri mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Uyu musirikare wanarwanye intambara ya kabiri y’isi yabarizwaga muri Force Publique, ingabo za Kongo Mbiligi, yatangije ubu bukangurambaga mu mpera z’ukwezi gushize.
Amwe mu mateka ya Kaporali Albert Kunyuku
Uyu mugabo wavukiye i Kinshasa ku ya 20 Gicurasi 1922. Ku myaka 18, igihe yari umukanishi w’abanyeshuri, nibwo yinjijwe mu gisirikare ku gahato.
Mu 1943, ni umwe mu basirikare boherejwe muri Algeria mu ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, akomereza muri Birmaniya, abitegetswe na Jenerali w’Ubwongereza Montgomery kurwanya Ubuyapani, Ubushinwa na Koreya.
Muri 2015, yabonye umudari yahawe n’U Burusiya mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 y’intsinzi ikomeye babonye mu ntambara ya kabiri y’isi.
Uyu musaza w’inaribonye mu by’intambara yifuza gusura bimwe mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Singapore n’ Ubuhinde.
RWANDATRIBUNE.COM