Joseph Muntela Kaka ,Umusaza umaze imyaka 63 yigisha mu mashuri abanza yifuje kujya mu kiruhuko cy’izabukuru .uyu musaza ubusanzwe ufite imyaka 93 yemeza ko afite ubuzima bwiza .
Uyu musaza bigoye kuba wakwemera imyaka ye neza , ubusanzwe yigisha mu mwaka wa Mbere w’amashuri abanza, yatangarije abanyamakuru bo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ko yatangiye akazi mu mwaka w’1959 , kuva icyo gihe yigishije mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.
Uyu mwarimu umaze igihe kirekire yigisha avuga ko kugeza ubu afite ubuzima bwiza , anemeza ko amaso ye akireba neza , agaragaza ko ntarindi banga yakoresheje uretse ko Imana yizera ariyo yabikoze gusa.
Yatangaje ko yigishije ibisekuruza byinshi ati “Nigishije ibisekuruza byinshi, Kwigisha kandi bikomeje kuba ishyaka ryanjye”. Yavuze ko nubwo igihe kigeze ngo ajye mu kiruhuko azakomeza kuba inshuti y’abarezi.
Uyu musaza uvuka Kivulu muri drc hagati yabyaye abana 12 , gusa abakiriho ubu ni 8.yasabye koroherezwa inzira imwerekeza mu kiruhuko cy’izabukuru.
Umuhoza Yves