Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ushinjwa kwica abantu batatu muri Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yakatiwe igihano cy’u rupfu nogutanga akayabo ka amande.
Ni umusirikare wa Fardc uzwi kw’i zina rya Djodjo Endongo, niwe wahamijwe n’ubutabera icyaha cyo kwica abasivile batatu baheruka kwicirwa i Goma mu mujyi.
Amakuru yurupfu rw’abo basivile batatu yavugaga ko barasiwe muri Quartier ya Majengo, mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 10/04/2024, aho bari bagiye muri restaurant gufata ifunguro.
Ku munsi w’ejo tariki ya 13/04/2024, nibwo urukiko rukuru rwa gisirikare ruri mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu rwamuhamije uyu musirikare icyaha cyo kwica, nyuma rumukatira urwo gupfa kandi acibwa amande angana n’a 150$
Guverinerinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo uru rukiko rwategetse Endongo, kwishyura umuryango wa buri muntu wiciwe ibihumbi mirongo itanu by’amadorali y’Amerika ($ 50.000).
Uyu musirikare wa Fardc Endongo niwe ubaye uwambere uhawe igihano cy’ urupfu nyuma y’uko Perezida Félix Antoine Tshilombo yemeje iki gihano mu kwezi gushize.
Rwandatribune.com