Abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bababajwe cyane n’amafoto yabyutse acicikana ku mbuga nkoranya mbaga y’ Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Sergrent wasohotse mu birindiro bye akajya guhura n’umukobwa w’ikizungerezi ndetse bakanagaragara basomanira mu gihuru.
Kuba aya mafoto yashyizwe ahagaragara byarakaje benshi mu Banye Congo kuko bavugako ibyo byatesheje agaciro impuzankano y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubona umusirikare nk’uyu ava mu birindiro by’urugamba bahanganyemo n’inyeshyamaba za M23 maze bakibeta mu kigunda kwisimana n’iyi nkumi ndetse bakanahuza urugwirobagasomana.
Abo baturege bavuga biteye agahinda kubona abasirikare b’igihugu bagaragara mu bikorwa nka biriya kandi bahanganye n’umwanzi bikaba aribyo bishobora gutuma batarwanya umwanzi uko bwikiye bityo bikaba byaba n’intandaroyogutsindwa urugamba.
Bakomeza bavugako bidakwiye kubona umusirikare nkuriya aba ahugiye mu bikorwa byo gushimisha umubiri abandi bari ku rugamba bahanganyemon’umwanzi kandi nawe abazi neza ko batorohewe n’urugamba.
Gusa ariko hari n’abandi bagaragajeko ayo mafoto yafashwe mu rwego rwo gusebya no guca intege abandi basirikare bari kurugamba no gutanga isura itari nziza ku gisirikare cya Congo FARDC.
Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko ibi ari ibisanzwe ku bagore n’abakobwa biganjemo abakora uburaya basanga abasirikare ba FARDC ku rugamba bagasambana nabo kugira ngo babahe amafaranga ibyo bikaba ari nako bimeze ku bandi basirikare ba SADC, n’ingabo z’u Burundi zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Ibi bibaye mu gihe haherutse gutangwa itegekoku basirikare bose kontamusirikare ugomba guta Poste akajya kuzerera mu mujyi afite imbunda cyangwa yambaye imyenda ya gisirikare kouzafatwa azahanwa bikomeye.
Ibi bikaba bishobora kuba ariyo mpamvu abagoren’abakobwa bakomeje gusanga abasirikare ku rugerero kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo by’ishimisha mubiri kuburyo aba bakeneye babasanga mu birindiro byabo.
Rwandatribune.com