Mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 rishyira kuwa 29 Mutarama 2022 , muri Kivu y’amajyepfo,ahitwa i Minovu,umugore witwa Anne-Marie Buhoro yahasize ubuzima ubwo yaraswaga n’umugabo we urufaya rw’amasasu.
Uyu mugabo usanzwe ari kapiteni mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) yishe umugore we amurashe urufaya rw’amasasu,uyu mugore wari usanzwe yaritangiye kurengera abakorewe ihohoterwa rishingiye kugitsina.
Ishyirahamwe ry’abaharanira uburenganzira bw’abagore rihagarariwe na Tatiana Mukanire ,yagize Ati: “Buri munsi, twamagana ibikorwa bya kinyamaswa bikorerwa ikiremwa muntu duhura nabyo buri munsi,twese nk’abagore Twamaganye ubwicanyi bwakorewe umuvandimwe wacu Anne-Marie Buhoro, wapfuye nyuma yo kuraswa amasasu 4 mu kibero yarashwe n’umugabo we.
Ubu butumwa burasaba Perezidansi ya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, Minisiteri y’Uburenganzira bwa Muntu n’Ubutabera, ndetse n’uhagarariye abagore,ko bahabwa ubutabera kandi ibi bintu bigacika.
Uyu mugore “Anne-Marie yari umwe muri twe. I Minova, yari yarahabaye intangarugero mu rugamba rwo kurengera abakorewe ihohoterwa rishingiye kugitsina yatubereye, icyitegererezo cyo kwihangana no kwitangira abandi. Twese twiyemeje kwerekeza i Minova gusaba ubutabera bw’umuvandimwe wacu, mbere yo kumushingura.
Kuri uyu wa mbere, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu (UNJHRO) ryasabye “gushimangira urugamba rwo kurwanya kudahana” ibi bijyanye na GBV n “inshingano zo kurengera uburenganzira bwa muntu”.
Uru rubanza rushya rw’ihohoterwa rikorerwa mu ngo ruje nyuma y’iyicwa ry’umunyamakuru Charline Kitoko Safi, wishwe n’umugabo we, akiri mu ntara ya Kivu yepfo. Mu gitondo cyo ku ya 28, umurambo wa Jacqueline Mwankani, umugore wa kaporali wa FARDC wavumbuwe inert mu buriri bwe .
UMUHOZA Yves