Kuri uyu wa mbere, tariki ya 28 Gashyantare 2022, umuvugizi w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) muri Kivu y’amajyaruguru, yatangaje ko hafashwe “umuhanga mu bya mudasobwa ukomeye” w’umutwe w’iterabwoba ADF.
Kapiteni Antony Mwalushayi, umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare, yagaragaje ko ADF ikekwa ho kuba ubu iri mu maboko y’inzego zihariye , uyu mutwe w’inyeshyamba ukaba ukekwaho kugira uruhare mw’iturika ry’igisasu cyaturikijwe kuwa 05 Gashyantare uyu mwaka i Oïcha.
Umuvugizi yakomeje avuga Ati: “ Ku munsi w’ejo, Muthatindwa Moïse, umuhanga mu bya mudasobwa akaba n’umurwanyi mu mutwe w’iterabwoba wa ADF , yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano isiro.
Nyuma yo kugenzura, nimero y’uwateye igisasu kuwa 05 Gashyantare nibwo hafashwe uyu mugabo wari wifashishishije nomero ye mu kugituritsa ,iki gisasu cyaturikiye mu mujyi wa Oïcha, mu gace ka Beni .
Twabibutsa ko Kuva uyu mwaka watangira, abafatanyabikorwa ba ADF benshi bamaze gufatwa na FARDC
UMUHOZA Yves