Yagaragajwe ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buganisha gushira igihugu mu kaga gakomeye. Ni bikubiye mu butumwa umuvugizi wa M23 mubya Politiki, Lawrence Kanyuka yaraye ashize hanze mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22/04/2024.
Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka butangira buvuga ko bamenyesha mu majyepfo y’akarere ka Masisi ko ihuriro ry’Ingabo z’u butegetsi bwa Kinshasa ryahafunguye ikigo gikorerwamo imyitozo ya gisirikare, ikaba yaratangiye mu kwezi gushize.
Iki kigo kiyobowe n’igisirikare cy’u Burundi ku bufasha bw’Imbonerakure, aho bari gutoza abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo na Wazalendo. Ahanini babatoza kwica abasivile b’Abatutsi bikozwe muri bucece.
Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka bukomeza buvuga ko mu gihugu cy’u Burundi haheruka kugurirwa imipanga myinshi, iyo mipanga yoherejwe muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ihabwa abarangije imyitozo.
Bukomeza buvuga kandi ko ubuyobozi bw’i mitwe y’itwaje imbunda harimo na CODECO izwiho ubugizi bwanabi ndenga kamere bukorerwa abo mu bwoko bw’Abahema bo mu Ntara ya Ituri, ariko bamwe mu bayobozi b’iyo mitwe batumiwe i Kinshasa kugirana ibiganiro n’ubutegetsi bwo hejuru bwa perezida Félix Tshisekedi. Byongeye kandi iriya mitwe y’itwaje imbunda izwiho ibyaha byibasira ikiremwa muntu, ariko bahabwa ku bukungu bw’igihugu no gukorana byahafi n’Ingabo z’i gihugu.
Kanyuka avuga ko ibikorwa bizanira abaturage amakuba, bigomba gufatirwa ingamba kugira ngo bishirweho iherezo ryanyuma.
Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka busoza buvuga ko mu gihe Isi ikiri mu bihe byo kwibuka ibibi nk’ibi, byakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubwo amahanga yari yaricecekeye bituma imbaga y’abantu miliyoni bapfa bazira ubwoko bwabo Abatutsi, ko n’ubundi muri Congo birimo gukorwa ariko imiryango mpuzamahanga igakomeza kurebera.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com