Mu ijambo umuvugizi w’inyeshyamba za M23 yagejeje kubari bitabiriye inama muri Rutshuru, yabajije abari bateraniye aho niba bashaka ko M23 igenda hakaza FDLR bavugira icyarimwe bati Hoya, nawe yemeza ko biyemeje guharanira ko abaturage bagomba gushyirwa ku isonga, bagafashwa gutera imbere, kandi bakagira umutekano.
Willy Ngoma yakomeje avuga ko biteguye guharanira icyateza imbere umuturage cyose, aho cyava hose, yemeza ko iterambere ritari iry’abayobozi bo munzego zo hejuru gusa kuko rigomba no kugera kuri wa muturage wo hasi cyane.
Uyu muvugizi wavugaga kandi yishimiwe n’abari bamukikije, yijeje abaturage ko M23 biteguye kubarindira umutekano igihe cyose, kandi ko biyemeje kubungabunga umutekano w’abaturage.
Uyu muvugizi yemeje ko badateze gusiga incuti zabo mu maboko y’umwanzi kuko icyabahagurukije ari ukwitanga, nk’uko abashakira amahoro igihugu cyabo bakomeje kugenda babikora,yemeza ko bagiye kurangwa n’ubwo bwitange.
Umuhoza Yves