Mu kiganiro n’itangazamakuru amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru yasabye ko bwana Denis Kadima, umuyobozi wa Komisiyo y’amatora, ko yakweguzwa ku mirimo ye ndetse agahita afungwa.
Ibi babigarutseho bagaragaza ko amatora yabaye atari yujuje ubuzira nenge ndetse baboneraho no gusaba ko n’ibyavuye mu matora byateshwa agaciro.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 26 Ukuboza mu mujyi wa Goma, nyuma y’uko abagize inzego z’umutekano zitabemereye kujya mu myigaragambyo bari bateganyije gukora nyine kuri uyu wa 26 Ukuboza
Abapolisi, n’abasirikare bari bakwirakwijwe mu mihanda yose igize umujyi wa Goma ku buryo ntawagerageje kwigaragambya nkuko byari byateguwe. Gusa nanone, akazi kose kakorwaga nk’ibisanzwe mu duce twose tugize umujyi wa Goma, Kari kahagaze.
Aya mashyirahamwe avuga ko amatora yabaye muri Congo, atakozwe mu mucyo kubera ubujura bwinshi bwayagaragayemo, ibintu bavuga ko byakozwe nk’uko byari byateguwe n’ubutegetsi buriho.
Aya mashyirahamwe yumvikanisha ko komisiyo y’amatora itashoboye gutegura amatora anogeye buri munye congo wese nkuko byari byitezwe mu baturage, cyane rubanda rugufi. Bimwe muri ibyo byari bikubiye mu ibaruwa basomeye imbere y’abanyamakuru.
Ayo mashyirahamwe Kandi asaba abayobozi b’iyi komisiyo y’amatora ko bagomba gukurikiranwa n’ubutabera. Serges Hamuli, umuyobozi wungirije wa sosiyete sivile mu mujyi wa Goma yabwiye ijwi ry’Amerika ko CENI idafite ubunararibonye bwo kuyobora no gutegura amatora.
Aya mashyirahamwe kandi arasaba urukiko rw’ikirenga rusesa imanza muri republika ya demokarasi ya Congo gutesha agaciro ibyavuye mu matora yo kuri 20 uku kwezi kuko ibirimo bitizewe habe n’agato.
N’ubwo ibi bivugwa n’aya mashyirahamwe na za sosiyete sivile zo mu ntara, hari abatabibona uko nk’uko Sankara Bin Kartumwa, umusesenguzi wa politike abitangaza.
Mu cyumweru gishize ubwo amatora yarangiraga, abakandida batanu batavuga rumwe n’ubutegetsi nabo bishyize hamwe bahamagarira abanye congo bose kutemera ibizava mu matora nabo bavuga ko atakozwe mu mucyo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa umurwa mukuru wa RDC bwana Denis Kadima uyoboye CENI yaye utwatsi ibivugwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ihuriro ry’abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi rivuga ko nta na rimwe rizemera ibizatangazwa na CENI igihe hatabayeho andi matora.
Kuri uyu wa 27 Ukuboza, iryo huriro rirateganya gukora imyigaragambyo mu gihugu hose risaba ko aya matora yateshwa agaciro, bityo hagakorwa andi anyuze muri demokarasi.
Biteganijwe ko amajwi yavuye mu matora azatangazwa by’agateganyo kuwa 31 Ukuboza. Gutangazwa burundu bikazakorwa kuwa 10 Mutarama 2024 nk’uko biri muri kalendari ya Komisiyo y’amatora, CENI.
Usibye n’aya mashyirahamwe Kandi ni kenshi n’abaturage bo muri iki gihugu basakuje bavuga ko amatora yari arimo uburiganya bukabije.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com