Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, António Guterres, yamaganye byimazeyo ibitero byagabwe n’umutwe witwaje intwaro wa CODECO.
Kuwa 8 Gicurasi muri teritwari ya Djugu, mu ntara ya Ituri, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abasivili barenga 38, barimo abagore n’abana, biciwe mu kirombe cya Blakete-Plitu, abandi baburirwa irengero.
Ubwo abagabye igitero batwikaga umudugudu wa Malika uri hafi aho, aho bakekwaho no gufata ku ngufu abagore batandatu, nk’uko umuvugizi w’umunyamabanga mukuru yabitangaje.
Kuwa 9 Gicurasi MONUSCO yakoze igikorwa cyo kwimura abaturage b’abasivili bakomeretse bikabije ku bigo nderabuzima bya Bunia mu ntara ya Ituri.
Umunyamabanga mukuru wa ONU yahumurije cyane imiryango y’abahohotewe kandi yifuriza gukira vuba abakomeretse. Yahamagariye abategetsi ba Congo gukora vuba iperereza kuri ibyo byabaye no kubashyikiriza ubutabera.
Guterres arasaba kandi abayobozi guha MONUSCO ububasha n’uburyo bwihuse bwo kugenzura ahari umutekano muke.
Yakomeje ahamagarira imitwe yose yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika ibitero simusiga byibasiye abasivili, kugira uruhare mu bikorwa bya politiki mu gihugu, harimo n’ibikorwa byo mu karere,
Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye yongeye gushimangira ko Umuryango w’Abibumbye, ubinyujije muri MONUSCO uzakomeza gushyigikira Guverinoma ya Congo n’abaturage mu bikorwa byabo byo gushakisha amahoro arambye.
Uwineza Adeline