Umuyobozi w’inyeshyamba , ushinzwe ibikorwa bya Mai –Mai yiciwe muri uvira muri Kivu y’Amajyepfo yishwe n’ingabo za FARDC mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ukuboza 2021, naho inka hafi 100 zari zarasahuwe ziragaruzwa.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatandatu, Mojor Dieudonne Kasereka yavuze ko uyu muyobozi w’inyeshyamba yarasiwe mu gikorwa cyo gugaruza inka zasahuwe n’itsinda rya Mai Mai yari ayoboye.
Yagaragaje ko muri iki gikorwa, abasirikare bo muri regiment ya 3304 bashoboye kugarura inka 97 zari zarasahuwe hafi ya Luvungi , yavuzeko kandi izo nka zashyikirijwe ba nyirazo .
Kasereka Dieudonne yongeyeho ko abandi barwanyi 4 n’umusirikare umwe mu ngabo za FARDC bakomeretse
Yakomeje avugako kwiba amatungo kw’inyeshyamba bimaze kuba akamenyero muri iki gice cya kivu y’amajyepfo , ariko ko igisirikare cya Leta ya Congo nacyo kigeregeza
Kuyakurikirana ,kikayagaruza agasubizwa ba nyirayo .
Uwineza Adeline