Kuri uyu munsi mukuru wa Noheli tariki ya 25 Ukuboza 2023, Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo, FDLR, FARDC, Abacanshuro na Wazalendo, bongeye kugaba ibitero bakoresheje imbunda ziremereye mu bice bituwe n’abaturage n’ahari ibirindiro bya M23, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni imirwano iri kumvikanamo urusaku rw’amasasu menshi y’ imbunda nini n’izindi nto.
Aya makuru yanemejwe na Perezida w’umutwe w’inyeshyamba wa M23, Bertrand Bisimwa, aho yongeye gushinja ihuriro ry’ingabo za Congo, kurenga ku masezerano yo guhagarika intambara mu gihe cy’Iminsi 14, bategetswe na leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Bisimwa akoresheje urubuga rwa X, yagize ati: “Muri uyu mwanya k’umunsi mukuru wo kwizihiza ivuka rya Yezu, ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zakoresheje imbunda ziremereye zitera ibisasu bikaze muri Localite ya Mushaki na Karuba.”
Yunzemo kandi ati: “Ingabo ziharanira impundura matwara za M23, zikomeje kwirwanaho no kurwanirira abaturage n’ibyabo, kandi bakomeje kurwana kinyamwuga.”
Bisimwa, yanavuze ko bazi amakuru neza ko Perezida Félix Tshisekedi, ashaka kwica amasezerano yo guhagarika Intambara, yasabwe n’ubutegetsi bwa Joe Biden, Perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Iri huriro rigabye iki gitero mu gihe iminsi 14 y’agahenge kari kasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati y’umutwe w’Inyeshyamba wa M23 na FARDC kari katararangira, dore ko no k’umunsi w’ejo kuwa 24 Ukuboza 2023, ryagabye ibitero mu nkengero za Mushaki no mu bindi bice byo muri TeritwarIi ya Masisi.
Adeline Uwineza
Rwandatribune .com