Mu ruzinduko inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumweza Amerika yagiriye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Perezida w’inteko ishinga amategeko muri Congo Vital Khamere yavuze ko ibihugu by’ u Rwanda naUganda bikwiriyegufatirwa ibihano ngo kubera ko aribyo bishyigikiye umutwe wa M23.
Aba badepite mu nteko ishingamategeko ba leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bakaba baragiriye uruzinduko muri RDC, bagiye kureba uko ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu Burasirazuba bw’iki gihugu, bihagaze.
Mu kiganiro Vital Khamere yagiranye n’aba badepite mu nteko ishingamategeko ba Amerika, yababwiye ko amahoro n’umutekano bizagaruka mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ari uko ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda, zavuye ku butaka bw’iki gihugu.
Kamerhe kandi yasabye leta Zunze Ubumwe z’Amerika gusaba akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi, gufatira ibihano u Rwanda na Uganda, ngo kuko hari raporo nyinshi zagaragaje ko ibi bihugu bifite uruhare mu ntambara imaze igihe mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Si ubwa mbere ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja u Rwanda ibirego nk’ibi by’ibinyoma byo gufasha umutwe wa M23 umaze igihe ujegeza ingabo z’iki gihugu cya Congo FARDC, gusa u Rwanda narwo rukaba rwarabinyomoje kenshi.
No none kandi ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwakunze gusaba imiryango mpuzamahanga gufatira ibihano iki gihugu cy’igituranyi, ariko ikacyima amatwi.
Iri tsinda ry’inteko ishingamategeko ryaturutse muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ryari riyobowe na Brian Fitzpatrick, usanzwe ahagarariye Pennsylvanie, ndetse na amabasaderi wa USA muri Congo, Lucky Tamlyn.
Brian Fitzpatrick, wari uyoboye izi ntumwa, yavuze ko leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizakomeza kuba hafi ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni umufatanyabikorwa ukomeye wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni na yo mpamvu byari ingenzi ko inteko ishinga amategeko yiyizira kureba ibikenewe mu bufatanye, mu rwego rwo kwagura imikoranire mu bikorwa by’ingenzi.”
Uruzinduko rw’inteko ishingamategeko ya Amerika rwaje rukurikiye itangazo nanone leta zunze ubumwe za Amarika zashyize ahagaragara zisaba impande zombi zihanganye kongera agahenge ko guhagarika intambara na none mu gihe cy’iminsi 15, nubwo agahenge gashize katigeze kubahirizwa n’mpande zombi.
Rwandatribune.com