Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kiyemeje kubyutsa umubano wacyo n’igihugu cya Repubulika ya Kenya, aho cyafunguye Ambasade yacyo I Mombasa, bakaba bahise bashyira yo Nyakeru John Kalungu.
Ibi bibaye mu gihe hari hashize igihe gito ibi bihugu byombi bikuriyeho abagenzi ba kenya n’Abanye congo visa.
Igihugu cya Repubulika ya Kenya nacyo ubwacyo cyari giheruka gufungura ambasade nto muri Lubumbashi, ikaba yarashinze ibiro byayo neza mu karere ka Haut Katanga , mu m’Ajyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nyakeru John Kalungu, wahawe kuyobora iyo Ambasade, yavuze ko ikigamijwe ari ugukomeza diplomasi hagati ya Kenya na DRC
Yagize ati “Iyi Ambassade igamije kuzahura umubano hagati ya Kenya na DRC, kandi ibi bizafasha abacuruzi ndetse no gutanga servise zinogeye bose kubazagana iyi Ambasade.”
Umwe mu banye congo wahise ahabwa umurimo muri iyo ambasade i Mombasa, Bwana Kambale Mukokoma Eliphaz, yashimiye Guverinoma ya Kinshasa kuba yafashe izo ngamba. Maze asaba abacuruzi b’abanye Congo gushora imari mu gihugu cya Repubulika ya Kenya ndetse no gufatikanya nabo kugira ngo bagure akazi k’ubucuruzi, kuberako ibihugu byombi byatanze inzira y’ubucuruzi
Yasoje avuga ko : “ Bashimira Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuba yarashoboye gufungura ibi biro i Mombasa Kandi turashimira na leta ya Kenya muri iki gihe yemeye gukorana byahafi na Guverinoma ya Kinshasa.”
Iyi Ambassade ifunguwe mu gihe mu minsi yashize ibi bihugu byombi byarebanaga ay’ingwe, aho Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yashinjaga igihugu cya Kenya gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 bashinja ko ukorana n’u Rwanda.
Uwineza Adeline