Umusirikare mukuru w’ingabo wayoboraga Region ya 22 y’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yafunzwe ashinjwa kwiba amabuye y’agaciro.
Amakuru avuga ko uyu musirikare yafashwe ku munsi w’ejo kuwa 24 Kanama 2023, ajyamwa gufungwa kubera amabuye y’agaciro yo mu bwoko bw’umuringa aheruka kuburirwa irengero, agera kuri Toni 120
Ayo mabuye y’agaciro yacukurwaga na sosiyete ya Tenke Fungurume Mining, nk’uko aya makuru abitangaza.
Ikigo cy’ubushakashatsi bwita k’uburenganzira bwa muntu (IRDH), rikaba ari n’ishyirahanwe ritegamiye kuri Leta ya Congo, naryo ubwaryo ryatangaje ko uyu musirikare yahagaritswe n’inzego zishinzwe umutekano.
Ishyirahamwe rya IRDH rifite icyicaro i Lubumbashi, naryo ryasabye ko habaho ubutabera buboneye kandi ko abanyabyaha basubiza ibyo bangirije!
Naho Hubert Tshiswaka, umuyobozi muri iryo shyirahamwe yavuze ko ari ngombwa kubuza abashoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro gucibwa intege n’ibikorwa by’ubujura
Yagize ati: “Abitwa ko bagomba kurengera igihugu nibo bari kugihemekira, ariko abaturage be gucika intege mukomere, ubuyobozi burahari.”
Hubert Tshiswaka avuga ko iyi mizigo y’amabuye y’Agaciro yo mu bwoko bwa Muringa yari yaroherejwe mu kwezi kwa Karindwi umwaka ushize ku mupaka wa Kasumbalesa kugira ngo ijye ku cyicaro gikuru cya 22ème Region Miltaire, ari nabwo yatangiye kuburirwa irengero.
Uwineza Adeline