Repubulika ya Demokarasi ya Congo yakomeje kugaragara ko ifite ibibazo kandi ikemeza ko ikibazo gikomeye ifite ari umutwe w’inyeshyamba wa M23 , nyara umuryango w’abibumbye wagaragaje ko ikibazo iki gihugu gifite ari imikorere mibi y’abayobozi bacyo.
Ni ibintu byasubiwemo n’umubnyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke z’ubutumwa bw’uyu muryango MONUSCO muri Congo.
Uyu munyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumye yagaragaje ko kuba Congo ikorana n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR, ari kimwe mu mizi ikomeye ikibazo cy’umutekano mucye wo mu burasirazuba bwa Congo ushingiyeho.
Guterres muri iyi raporo y’amapaji 15 yavuze ko umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu ukiri kure nk’ukwezi abishingiye ku mirwano irimo iya M23 na FARDC, ko ibice byinshi biri mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro, imvugo z’urwango zishingiye ku moko ndetse ko hari ubushobozi buke bw’inzego z’umutekano za Congo ziri mu Burasirazuba mu guhangana nabyo.
Umusesenguzi Tite Gatabazi yavuye imuzi ibikubiye muri iyi raporo, agaragaza ko ari imwe muri nke zigaragaza ibibazo bya Congo idaciye ku ruhande, ku buryo hitezwe ikigomba kuyikurikira.
N’ubwo bimeze gutyo ariko DRC yo ntacyo yatangaje kuri ibi byatangajwe n’uyu muryango.