Kuva kuwa 9 kugeza uyu munsi kuwa 12 Werurwe 2023, itsinda ry’akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umukano ku Isi,riri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , mu rwego rwo gusuzuma uko umutekano wifashe mu burasirazuba bw’iki gihugu ,no kureba uko manda ya MONUSCO yakongererwa imbaraga.
Kuwa gatanu w’iki cyumweru turimo, aritsinda ryari riri i Kinshasa aho ryagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye za DRC ,zirimo Perezida Felix Tshisekedi , Minisitiri w’intebe Sama Lukonde, Abayobozi b’intekonshingamategeko, Sosiyete sivile, Abayobozi ba MONUSCO n’izindi nzego zihagarariye ONU muri iki gihugu.
Kuva ejo tariki ya 11 Werurwe 2023, iritsinda ririmu mujyi wa Goma mu rwego rwo kureba uko umutekano wifashe n’uko abakuwe mu byabo n’imirwano imaze iminsi ihanganishije M23 na FARDC bamerewe.
Iri tsinda, ryemereye ubufasha bwihuse abakuwe mu byabo n’intambara, ariko Nicola Riviere uhagarariye Ubufaransa muri ako kanama, asaba ko hagomba kubaho ibiganiro bya Politiki hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa DRC ,kugirango imirwano ihagarare ndetse amahoro n’mutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu bibashe kuboneka.
Yagize ati:”Turi hano kugirango turebe uko umutekano wifashe , kureba uko ikibazo cy’imibereho ku bakuwe mu byabo n’intambara gihagaze n’ umusanzu ONU ishobora gutanga kugirango amahoro n’umutekano bigaruke muri aka gace . gusa ni byiza ko habaho ibiganiro bya Politiki hagati ya M23 na Guverinoma ya DRC kugirango ibintu byongere bisubire mu buryo.”
N’ubwo bimeze gutyo ariko, ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gutsemba buvuga ko butazigera bugirana ibiganiro na M23, mu gihe uyu mutwe utarava mu bice byose wigaruriye ndetse ugasubira mu birindri byawo bya kera biherereye mu gace ka Sabyinyo.
Umutwe wa M23 wo, uvuga ko ufite ubushake bwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi igamije kuzanira DRC amahoro, nyamara ngo ubutegetsi bw’iki gihugu nti bushaka kubahiriza iyo myanzuro, ahubwo bukaba bwarahisemo intambara.
M23 kandi ,iratsemba ikavuga ko idateze gusubira mu gace ka Sabyinyo nk’uko byifuzwa na Kinshasa ndetse ko izakomeza kwitabara ,igihe cyose FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bayigabyeho ibitero.