Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaguze indege za Gisirikare zo mu bwoko bwa IIyushin- 76, muri sosiyete ya Biyelorusiya Transaviaexport mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo kurwanya inyeshyamba za M23 zazengereje ingabo zabo.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka niho abategetsi ba Congo batangiye kugura indege z’intambara bikaba binakekwa ko aribwo basabye iyi Sosiyete kubashakira indege ishobora gutwara imizigo myinshi k’urugamba.
iyi ndege yo mu bwoko Ilyushin IL-76, indege ya gisirikare ikaba yarakozwe n’Abasoviyeti mu gihe bwari butarasenyuka.
Kugeza ubu iyi sosiyete yo muri Biyelorusiya Transaviaexport niyo ikora indege kabuhariwe mu gutwara imizigo,icyarimwe zikaba n’iz’intambara, indege zinifashishwa n’umuryango w’abibumbye, cyane cyane muri gahunda yo gukwirakwiza ibiribwa ku isi (WFP).
Kenshi na kenshi, ingabo za Congo zisigaye zishingikiriza ku butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri DRC (Monusco) , kugira ngo ibihugu bitandukanye babone uko babisaba inkunga yo kurwa inyeshyamba za M23.
Iki gihugu gikomeje kugenda cyiyegereza ibihugu bitandukanye bikora intwaro ndetse ntibinababuza kugenda baguraho nkeya kugira ngo barebe uko bakwigwizaho izo ntwaro hanyuma barwanye inyeshyamba za M23 zabazengereje.
Iyi sosiyete ije yiyongera kuzo mu bushinwa ndetse n’abarusiya ziherutse guha iki gihugu intwaro zitandukanye zo kurwanya izo nyeshyamba.
Uwineza Adeline
IL-76 yikorera imizigo ntabwo irwana. Ku Bibuga byinshi ku’isi ntiyemerewe kuhagwa kubera urusaku rwayo kereka iyo mu bikorwa by UN. N’indege ihenze gukoresha kubera inywa cyane kandi ekipage yayo akenshi iba igizwe n’abarusia kandi bagera kuri 5.
Murakoze Innocent nabazaga ubwo influence niyihe muntambara DRC irikurwana na M23