Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gikomeje gushakisha amaboKo hirya no hino, cyane cyane ku mugabane w’I burayi, ngo barebe ko bashobora kurwana intambara iki gihugu kirimo n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Muri urwo rwego iki gihugu cyakiriye itsinda ry’abagize Intekpo Ishinga Amategeko yo mu gihugu cy’Ubufaransa kugira ngo baganire kuri byinshi mu mikoranire yabo, cyane cyane mu by’umutekano.
Iri tsinda ry’Abadepite b’inteko Ishinga Amategeko bo mu gihugu cy’u Bufaransa bageze I Kinshasa kuri uyu wa 05 Nzeri 2023, bagirana ibiganiro n’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo, iri kumwe na Perezida Tshisekedi. Mu biganiro bagiranye bashakiye hamwe icyatuma DRC ibona amahoro n’umutekano.
Andi makuru avugwa ni uko itsinda ry’inzobere z’umuryango w’Abibumbye zashyize hanze icyegeranyo gisobanura uburyo ngo Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa bwaratewe. Uhagarariye iri tsinda ry’Abadepite b’inteko ishinga amategeko bavuye mu Bufaransa, akaba yasabye imiryango Mpuza Mahanga ikomeye gukora iyo bwabaga bagashaka icyagarura amahoro n’umutekano muri aka karere kagizwe n’Intara ya Kivu y’Amajepfo, Kivu y’Amajyarugu, Ituri na Manyema.
Aka gace ka Kivu y’Amajepfo na Kivu y’Amajyarugu, kakaba kamaze imyaka igera 8 karimo intambara ibica bigacika.
Gusa intambara ya M23 n’ingabo za Repubulika ya Democrasi ya Congo (FARDC) n’intambara yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2021 mu gihe muri Kivu y’Amajepfo ho intambara yo kw’ica Abanyamulenge yatangiye ahagana mu mwaka wa 2017 kugeza ubu. Ariko bitirengagijwe ko kw’ica Abavuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse n’izenda gusa nacyo muri Congo byatangiye mu mwaka wa 1964. (Xanax)
Umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo ukomeje kuba ikibazo kuberako iki gihugu cyakomeje kwanga kugirana ibiganiro n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, ahubwo kigakomeza kugaragaza ko cyo gishaka intambara.
Uwineza Adeline