Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 wanze kurambika intwaro hasi, none bakaba biyemeje gukemura ikibazo cy’izi nyeshyamba hifashishijwe inkiko.
Ibi byatangajwe na Guverineri wa Ituri, Liyetona Jenerali Johnny Luboya N’Kashama ubwo yari yasuye Teritoire ya Bunia yagize ati” Umutwe wose witwaje intwaro udashaka gushyira intwaro hasi kandi udashaka guhagarika ibikorwa byo by’intambara, ugomba koherezwa mu nkiko”
Guverneri yabigarutseho ubwo yari mu ruzinduko rw’amasaha make n’umushinjacyaha w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC, Karim Khan, kuri uyu wa 30 Gicurasi i Bunia, aho batunze agatoki umutwe w’inyeshyamba wa M23 ko wigize akaraha kajyahe muri iki gihugu.
Liyetona Jenerali Johnny Luboya
Yakomeje avuga ko bagomba guhagarika umuco wo kudahana no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Yerekanye ko kuba umushinjacyaha Karim Khan yaje muri Ituri ari ubutumwa bukomeye ku bicanyi bose batekerezaga ko bafite umudendezo, kandi ko bafite umwanya wo gukora ibyaha.
Porocureri wa CPI i Bunia
Yongeyeho ati”Tugomba guhagarika uku kudahana. Tugomba guhagarika iryo hohoterwa. Hano turi uyu munsi, twakoze byose kugira ngo umushinjacyaha ave i Rahe aze hano, kugirango abo bicanyi bose batekerezaga ko bafite umudendezo, bamenye ko dukurikira inzira y’amategeko kandi ko ntakizabihindura ”.
Liyetona-jenerali Johnny Luboya yahise yoherereza ubutumwa imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikomeje guhohotera abaturage b’inzirakarengane .
uyu mu Jenerali yatangaje ko abananiwe gushyira intwaro hasi ngo bahagarike intambara bitegure ko tugiye kubashyikiriza inkiko.
Uwineza Adeline
Urumve birenge ni wowe ubwirwa! Ntushobora kumara iyi myaka yose uteza intambara, uteza imfu zabantu bangana gutya mu gihugu no mu karere, ngo wicare urye unywe ubundi wumve ari amahoro.nta mahoro y’ abanyabyaha, niko ivanjiri ntagatifu ivuga!Nigihe kitaragera ariko dossiers zose zizabyutswa igihe nikigera.Wibeshya ko wasibanganya ibimenyetso byose bigakunda.Hahahaha, ndagushinyitse.
Urikubwira umuyobozi wa fdlr cg ni umukoresha wayo kisekede?
Ubwo arabwira Tshisekedi/FADRC na FDRL ko aribo bamaze abantu se!
Kaka,bigaragarako ibyo utekereza nange aribyo ntekereza mugihe narindimo na ndikira umuvandimwe kadogo ngo mubaze ko tsheiseked yaba ariwe ugiye gushyirwa munkiko,kuko ndumva arimo kuzamo neza nibwo uhise untanga umubaza kiriya kibazo
Ntawakurenganya kadogo nibwo bwenge bwawe bungana rwose nonese uragirango utange icyo udafite