Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Congo yanyomoje amakuru aherutse gutangazwa avuga ko Perezida Felix Tshisekedi yaba yarashwanye na Minisitiri w’intebe wungirije hamwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga na Francophonie
Aya makuru akaba yavugaga ko Perezida wa Repubulika, Félix Tshiseskedi na Minisitiri w’intebe wungirije ndetse na Minisitiri w’ingabo z’igihugu ndetse n’ibikorwa by’abasirikare baba batarumvikanye ku ngingo yo kuzana ingabo za SADEC mu gihugu cyabo.
Muri ayo makuru kandi bagaragaza ga ko Madamu Bintou Keita, yaba yarayoboye ubukangurambaga bwo kwamagana iyoherezwa ry’ingabo za SADC, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Kubera iyo mpamvu, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya DRC yasohoye itangazo rihakana ko ibyo bintu ntabyigeze bibaho ko ari amakuru y’ibihuha bidafite aho bishingiye.
iri tangazo rigenewe abanyamakuru rije nyuma y’iminsi mike ku mbuga nkoranya mbaga hacicikanye amagambop avuga ko ubuyobozi bewa Tshisekedi bwananiwe kumvikana none bukaba buri kwibyaramo amahari.
Ni inkuru zatangiye gukwirakwira kuwa 09 Kamena 2023 ndetse birakomeza kugeza igihe hasohokeye iri tangazo.
Batangaje kandi ko umukuru w’igihugu ntawe bagiranye ikibazo kuko muri iyi minsi yari kumwe na Minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe umutekano Jean-Pierre Bemba bakaganira ibintu by’ingirakamaro.