Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatanze ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC, irega u Rwanda irushinja ko ingabo z’u Rwanda zinjiye muri kiriya gihugu zigahohotera abaturage ndetse zigasahura amabuye y’agaciro muri kiriya gihugu.
Ni ikirego cyatanzwe kuri uyu wa 23 Gicurasi, binyuze muri Minisiteri y’Ubutabera, ubwo Minisitiri Rose Mutombo usanzwe ari n’umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisieri, yashikirizaga ubushinjacyaha bwa ICC bwari buhagarariwe n’umushinjacyaha mukuru madame Mandiaye Niang, ikirego kirega u Rwanda.
Ubusanzwe uru rukiko rukorera I Lahe mu Buholandi. mu birego byatanzwe kandi harimo ko bareze n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, bawushinja gukorana n’ingabo z’u Rwanda, ndetse bakazishinja kubaha ibikoresho.
Leta ya Kinshasa mu kirego yatanze, yasabye ICC gutangiza iperereza ku bo yisea ihuriro rigizwe na M23 na RDF ivuga ko bamaze igihe bakorera ubwicanyi mu burasirazuba bwa DRC ndetse bakanahasahura amabuye y’agaciro menshi cyane.
Iki gihugu cyasabye ICC gufatira ibihano M23 ndetse n’abayitera inkunga, ku byo bise ko bahonyora uburenganzira bwa muntu ku butaka bwa Congo, ibintu bavuga ko byakozwe mu myaka ya 2022-2023.
Gusa Congo yareze u Rwanda mri uru rukiko mu gihe rusanzwe rutari umunyamuryango wa ruriya rukiko, bijyanye no kuba rutari mu bihugu 122 byasinye amasezerano ya Roma yo mu 1998 arushyiraho.
Leta ya Kigali yanze kwinjira muri ruriya rukiko nyuma yo kunenga imikorere yarwo, bijyanye no kuba rwarakunze kwibasira abanyafurika gusa.
Leta y’u Rwanda kugeza ubu nta cyo iratangaza ku kirego yarezwemo na Republika Iharanira Democrasi ya Congo.
Natwe nukubura aho turega. Ntago muri 2023 umuntu ayobora abantu nkuyobora amatungo!Ariko ntabyumva wagirango turi amatungo yarazwe na se.n’ amatungo asigaye agira uburenganzira!Gusa bizatinda ariko abanyarwanda bazabona ubutabera!
Ubutabera burahari maze maze n abajenosideri bene wanyu barababariwe ubu ari kwidegebya.garuka mu Rwanda ni amahoro humura ntacyo uzaba
uri Kadogo koko.Ninde ukuyobora nkamatungo wandashima we?
Ariko ntabwo ibirego hagati y”ibihugu bijya muri ICC ahubwo ibihugu biregana muri ICJ International Court of Justice. Minister wa DRC yaba atazi amategeko se cyangwa uwanditse iyi nkuru yayanditse nabi
Congo we !!!!!! Abanyapolitike bawe nabi gusetsa mumitwe irenga 120 iri muri Congo kuki bahoza M23 mukanwa? hari ADF,FDLR, FRN, RED TABARA Rudi urunana FPP ect…..reka wenda mbe mvuze aba . Iyomitwe mvuze nabanyamahanga none M23 kuki aribyo yonyine ihora itungwa agatoki ? ark ndigiza nkana nuko arumutwe wayihahamuye nibareka kubunza imitima harinzira imwe isigaye niyibiganiro naho iyintambara barayutsinzwe keraaa wagira ngo abanyekongo ntibagira amaso abona
Urugero: Kuva Kibumba ugakomeza Rutschuru yose Masisi kuva Kisthanga mpaka Murambi , Kibabi babafungana imihanda yose igemurira Goma ntibabasigira nakayira ka Panya . nyuma bemera kuhava kubera kubahiriza amasezerano yibihugu byo mukarere ntasasu rivuze basubira inyuma FARDC uraza irakaba izo nizombaraga muvuga? ubwo nibwo butwari mwirata? harya mwabakongomani mwe kuki ibi mutabibona? urwishe yanka ruracyayirimo kdi agapfa kaburiwe nimpongo reka njye mbibwirire uwabstsunze ntaha yagiye mumwitege sikera araje abakosore sindaha ahaaaaaaaaa
Mukanguke.Igihugu ntigishingira ku muntu gishingira kunzego zikora neza. Abamwegereye mumushyire iruhande ntimumuhohotere. Ubundi murekure imfungwa za politiki ushyizemo nabarwanye iyiswe iyo kurubohora.bigahinduka iyo kwibohora kumuntu umwe! Ubundi uwajyaho wese, anwereke ko kuyobora igihugu bitandukanye no kuyobora akarima k umuntu yarazwe na se, ikibaxo nuko abakamuhagaritse nabo batumva.kufeza bose abagezeho nabo akabakona nukons utubwa.ruriye abandi namwe rutabibagiwe ba sha!Nimukomeze mufobagane , nababwira iki!