Mu kiganiro yagiranye n’itangazamukuru Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,yatangaje ko bagiye kugaba igitero ku Rwanda kugirango barwumfishe uko intambara iryoha.
Patrick Muyaya yakomeje agira ati: u Rwanda rwahisemo nabi kuko intambara rwashoje ku Gihugu cyacu igiye kuruhindukirira n’abaturage barwo, aho gukomeza kwihisha inyuma y’inyeshyamba za M23.
Uyu muvugizi wa Guverinoma ya DRC, yavuze ko kwirukana Ambasaderi Vincent Karega ari ikimenyetso ko umubano wa Congo n’u Rwanda, wajemo impinduka ku rundi rwego.
Yagize ati “Kuba Karega yagiye hari byinshi byahinduye kuko yafashaga guhuza Ibihugu byombi guhererekanya amakuru. Kuba atagihari rero bifite ubutumwa bitanga. (https://www.fargomonthly.com/) ”
Patrick Muyaya yavuze ko imyitwarire ya Ambasaderi Vincent Karega na Guverinoma y’u Rwanda, idatanga icyizere cy’amahoro.
Ati “Ubutumwa bwa Ambasaderi ni uguteza imbere no gusigasira umubano hagati y’Ibihugu bibiri, bityo rero iyo hari ibibazo, n’izo nshingano ziba zidahari.”
Uyu Muvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi ngo yakomeje kugaragaza ubushake bw’inzira za dipolomasi.
Ati “Ariko umwuka uhari ugaragaza ko u Rwanda rutifuza inzira z’amahoro, ni yo mpamvu twakoze ayo mahitamo.”
Yakomeje agira ati “Inzira y’imirwano n’intambara bahisemo igiye kubahindukirana hamwe n’abaturage babo bose.”
Patrick Muyaya wakomeje avuga ko u Rwanda ruzababazwa n’ibyo rwatangije, yagize ati “Ndakeka igihe kigeze ngo dushyire iherezo kuri iyi myitwarire.”
Uyu muvugizi wa Congo Kinshasa, yatangaje ibi mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yakunze kugaragaza ko inzira z’ibiganiro na dipolomasi ari zo zikwiye gukoreshwa mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo mu gihe Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi yavuze inshuro nyinhsi ko izi nzira nizanga ntakizabuza gukoresha inzira y’intambara.
Perezida Paul Kagame kandi yaboneyeho kwibutsa ko imyanzuro yafatiwe mu nama z’i Nairobi n’i Luanda ndetse n’inama zatanzwe n’imiryango mpuzamahanga, zatanga umusaruro ushimishije.
Umukuru w’Igihugu kandi ntiyahwemye gusaba ko hakubahirizwa amasezerano yose y’amahoro, yanatangaje ko Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2022, yagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ku muti w’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo.
Uwineza Adeline
Ariko ibi bigabo birwaye mu mitwe kweri, aka kanya baribagiwe ko na Mobutu yananiwe koko
Ariko umuvugizi wa government koko arihanukira akavuga gutya .niba M23 bayinaniwe yumva bazashobora u Rwanda. Ngo agati kateretswe n’IMANA ….. gutukana ,gukoronga ntabwo aribyo bizabaha umutekano .M23 ni benewabo niba babatwerera u Rwanda nibabahe nubutaka bwabo bazane nabwo. Iyaturinze iracyarurinze
Ariko njye iyo numva ibyo abategetsi bo muri Congo bavuga nibaza niba ikibazo cyabo bagifata nk’ikibazo koko,kuko iyo bakivugaho uba wagirango bari gukina comedy! Nonese mubyukuri niba inyeshyamba bavuga ko zifashwa n’u Rwanda batabasha kuzitsinda,barumva barwanye n’u Rwanda noneho byagenda bite? Inkunguzi y’inkware ishoka agaca kayireba!
Ahubwo nikindi njye nibaza kuki za USA na Belgique nabo bumva ibyo bavuga nabo bakabishimangira? Kuki batumva impamvu M23 irwanira? Kuki batabwira leta ya Congo ngo iganire na M23? Kuki se batamagana RDC ubufatanye ifite na FDLR? Njye mbona hari ibindi bihugu biri koshya Congo tu.
Tuzabga ibimasa, ducane imbbura, tuzane amakziye ya byeti tuyashyire kumipaka…..ibyo gutera u Rwanda bazabyibagirwa kuko bazab bahugiye kumazimano
???
Ukraine barayishutse none irigukubitwa bigaramiye reka na Congo itinyuke yikoze kirida kwibya
Intambara irahenda, gusa commander mwiza avuga igitendo kigahita gishyirwa mubikorwa, none ko mutaratunga nagatoki kumupaka ngo murebe ukuntu tuza. Congolese are always making noise in their speeches
Hhh aba bagabo barakina numuriro batazi,umunika agati wicaye
Imana y,i Rwanda ibaturinde bagwe iyo bakomoka..ibadukize turayizeye.
??? sha uyu nawe mbanza ariwe uyoboye za miliyoni mukumyabiri na zingahe zirwaye mu mutwe zo muri Congo, sha M23 byonyine iriho irabamesa none bazarwana na RDF , ushaka urupfu asoma impyisi, ngaho nibaze, FRDC ntabwo iri ku rwego rumwe na RDF rwose batazanibeshya, ikikwereka ko aba ari mu mikino, ninde ujya kurwana agateguza uwo bazarwana kandi abizi neza ko akurusha intege, ngo bazatera urwanda mbese bateguje umwana muto witwa Rwanda.
Congo izibeshye ???
Inkomanzi y’amabyi irayitarukiriza
Umuvugizi wa FAZ yavugaga inirenze ibi.
YVugaga ko bazakora guerre totale de grande envergure
Ni akumiro, izo ngabo numva zumva m23 zigatibika, ubwo zigana goma ubwo nizumva RDF zizagerahe? Barimo barikina utazi ikimuhatse areba se igitsure mubareke ubwo bahaze bagizengo ubugabo ni ubutumbi
Ibyo nibyo mumuhimbiye.Icyo nzicyo Congo ifashe na cm.imwe yiki gihugu waba ari.umwanya mwiza ku bantu bose batenganijwe na gitimujisho ushyizemo nabamwicaje kuri iyi ntebe kuba bakwisuganya bakamutsibura.Ndababwiza ukuli nubwo imyaka yanjye atari iyo kujya mu gisirikate ariko amahirwe abonetse napfira iki gihugu.kuko nubundi twese tuzapfa.kdi uyima igihugu imbwa za gitimujisho zikayanywera ubusa!Ndifuza Igihugu aho inteari Niyomugabo nabagenzi be bazahabwa iteka bakwiriye!
Uretse ko mumuhimbiye, ubuse RDC , yatekereza gutera u Rwanda koko, nubwo urwanda rutakohereza abasirikare, bagaha abaturage imbunda ubwabo, abazairwa barabiziko batadutsinda, nabo gucyeza umuzika no gushyira amateinture mumutwe gusa.
Sha nimwicecekere, nubundi ntakazi dufite murino minshi….nibibeshye c berekeze umututu k gisenyi cyangwa I Rusizi twibonere akazi…ariko uburyo arimbwa twabatsinze 1996_2002 tutariyubaka ubu Koko after 20 Yrs barumva bazarisyaho?
Ntabwo bamuhimbiye kuko ibiryo abakongomani barya bibareta kuvuga amagambo menshi sinzi ibyo aribyo, ntawundi ejo mwumvise se avuga ngo USA nibahe uburenganzira bahanagure uRwanda ku ikarita yisi, uwo naramwiyumviye, rero gusaba USA ngo ibahe uburenganzira nayobewe nia ariyo itegeka kongo. M23 yabasirikare 1000 irabazengereza none muraje mutere uRwanda, ese nimutera u Rwanda aho M23 yamaze gufata ho muzahasigira nde ngo asigare ahafata. Yewe nicuza kuba naravukiye congo, gusa icyo gihe nabonaga ari abantu none ubu wagira ngo umuzimu uabatashyeho. ni muze ubundi abanyerondo bumwuga aribo bazabasubiza Kinshasa
Hhhh murakina numuriro mutazi uko wootsa ubwo c mwananiwe m23 muzashobora u Rwanda namwe muzi wlcm kbs nukubateza dasso nabanyerondo bumwuga!
Yego sha Muyaya we, uzi ko gutera u Rwanda ari nkuko ubivuga rero. RDC ishatse yatekereza k’uri iki cyemezo gisa nki icyafashwe cyo gutera u Rwanda. Sinzi mu mategeko cga ikindi, niba biriiya Muyaya yavuze ari ugutangaza intambara k’u Rwanda cga ari ugukangisha gusa. Gusa kuba Muyaya ari umuvugizi wa leta, ntawabifata nk’amagambo gusa! Rero birasaba ko u Rwanda rusubiza RDC ko rwiteguye “kubakira”. Aha ndahamya ko ari FDRL igiye gutera ariko kuba RDC yivugira ko ariyo biraduha amahirwe yo kubakubita bose. RDC ikeneye gukorerwa ikintu kizayereka ko FARDC na RDF bitari ku rwego rumwe. Niba bateye koko, birasaba gutangirira iyi ntambara hejuru cyane. Kubakubitisha bombe ziremereye zimanuwe n’indege n’izindi machine n’imbunda z’imisada mu rwego rwo gusenya ibikorwa remezo ibyaribyo byose byabashoboza kurwana. Nukuvuga ibibuga by’indege, imihanda, ingomero z’amashanyarazi n’amazi n’itumanaho, ibigo bya gisrikare n’ibindi. Ibi bikozwe k’umunsi wa mbere intambara yahita irangira. Agasuzuzuguro gacike. Kuki RDC idutera ubwoba????
Ariko ubundi buriya ntabwo RDC yabazwa impamvu ikomeza gutera ubwoba abaturage b’u Rwanda? Noneho Muyaya yeruye ko n’intambara izaba ku baturage b’u Rwanda. Sinumvise ngo Gen Muhoozi abanyakenya baramureze kubera kubatera ubwoba. Twebwe kuki sosiyete civile itarega ariya mabandi akomeje kudutera ubwoba.
We are read
Innocent, ibyo “société civile” y’u Rwanda ivuga, ni ibyo mwandika mwese. Mukomeze rero, mibivuge, mubisesengure, mubyandike.
Ku byerekeye intambara, mujye mwibuka ko urugamba rudakorwa n’abatwaye intwaro bonyine. Ibyo Abanyarwanda twese turabizi. Ababafasha (logistique), abavugizi (communication média et hors média), abatanga amakuru… twese biratureba.
DRC yibagiwe aho u Rwanda rwakuye abaturage bayo, mu nzara z’ibirura bya Zaïre. Ijya kwinjira muri East African Community, ntiyasomye neza intego n’imigambi y’uwo muryango. Kuvuga ngo abaturage gakondo yabo iri muri icyo gihugu, ntibemerewe gutura ku butaka bw’abasekuruza babo, ni ubugoryi bukomeye. Niba DRC itabashaka mu bikingi byabo, nibababwire bimure imipaka, begurirwe igihugu cyabo…
Noneho dusabe East African Community gutegeka DRC kwubahiruza uyo mupaka mushyashya.
Oya wibabeshyera ntabwoba baduteye,ahubwo batumye Imitima yacu yuzura ubwuzu bwuko tuzabakirana yombi batarambuka umupaka kubwumuco mwiza twatojwe na H.E wacu dukunda.