Repubulika ya Demokarasi ya Congo yongeye gukatira urwo gupfa abashinjwa guteza umutekano muke, waguyemo imbaga nyamwinshi y’abaturage mu duce dutandukanye two muri iki gihugu.
Ibi byabereye mu rukiko rwa Gisirikare rwa Bandundu-Bagata, ubwo 12 mu bashinjwaga guteza umutekano muke waguyemo abantu muri teritwari ya Kwamouth bakatirwaga urwo gupfa, abandi 7 bakagirwa abere.
Uretse 12 bakatiwe urwo gupfa, urukiko rwa gisirikare rwa Bandundu-Bagata-Mai Ndombe rwagize abere abandi barindwi kubera ko nta bimenyetso bihagije bibahamya icyaha byigeze bigaragara.
Umutekano muke muri teritwari ya Kwamouth wangiritse biturutse ku makimbirane hagati y’amoko y’aba-Teke n’aba-Yaka, wagize ingaruka no mu bindi bice bikikije aka gace harimo n’igice cy’Umujyi wa Kinshasa.
Abantu benshi barishwe abandi bava mu byabo bitewe n’imvururu n’imirwano hagati y’ayo moko mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Peter Kazadi yemeje ko ituze ryongeye kugaruka muri Teritwari ya Kwamouth.
Si ubwa mbere iki gihugu gikatira abaturage bacyo urwo gupfa, kuko mu minsi yashize bamwe mu basirikare bari bashinzwe urugamba bahanganagamo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, bakatiwe urwo gupfa bashinjwa ubugambanyi no guta urugamba.