Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yongeye kwibutswa ko igomba kwicarana n’Umutwe wa M23 bakagirana ibiganiro
Ejo kuwa 4 Gashyantere 2023, Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa EAC bahuriye i Bujumbura mu Burundi mu nama y’igitaraganya yari yatumijwe na Perezida Evariste Ndayishimye mu rwego rwo kwiga ku kibazo cy’Umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC.
Muri iyo nama, Perezida Felix Tshisekedi yasabwe kuva ku izima akemera ibiganiro na M23 kugirango intambara uyu mutwe watangije ihagarare no kugarura amahoro n’umutekano mu Burasiraziba bw’icyi gihugu .
K’urundi ruhande ariko,Perezida Felix Tshisekedi yabwiye abari bitabiriye iyo nama ko umutwe wa M23 utigeze wubahiriza ibyo usabwa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi aho usabwa gusubira inyuma ukava mu bice wamaze kwigarurira.
Perezida Tshisekedi kandi,yongeyeho ko ibyo M23 yatangaje kuwa 23 Ugushyingo 2022 ivuga ko igiye gusubira inyuma ikava mu bice yigaruriye itigeze ibishyira mu bikorwa ndetse ko uduce ivuga ko yavuyemo itigeze ituvumo.
Umutwe wa M23 wo, uvuga ko watangiye kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi nyuma yo kuva Kibumba na Rumangabo ariko ugashinja izindi mpande zirebwa n’iyi myanzuro kutayishyira mu bikorwa.
M23 kandi, ishinja FARDC,FDLR n’indi mitwe ya Mai Mai kuyigabaho ibitero aho kubahiriza ibyo basabwa n’imyanzuro ya Luanda, byatumye nayo ikomeza imirwano mu rwego rwo kwirwanaho.
Abasesenguzi mubya politiki , bavuga ko n’ubwo Umuryango wa EAC wasabye Perezida Tshisekedi kwicarana na M23 bakagirana ibiganiro, bizagorana cyane kubishyira mu bikorwa kuko Ubutegetsi bwe bwakunze kugaragaza ko budakozwa ibyo biganiro aho bufata M23 nk’umutwe witerabwoba .