Abayobozi ba Rebulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kurwana intambara ya magambo basa nkaho bashoje ku Rwanda n’Ubutegetsi bwarwo .
Ejo kuwa gatandatu ,Christophe Mbonso Perezida w’Inteko Nshingamategeko ya DR Congo ubwo yari imbere y’abayoboke b’Ihuriro rigizwe n’Amashyaka ashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi “Union Sacree” kuri Sitade ya Martyrs i Kinshasa , yavuze amagambo akomeye asa nayibasira u Rwanda.
Christophe Mboso, yavuze ko mu myaka 1800 ishize, u Rwanda rutabagaho ndetse ko i Gisenyi hahoze ari muri DR Congo ,yongeraho ko u Rwanda ari rwo rufite umwenda ku butaka bwa DR congo ,aho kuba ibinyuranye n’ibyo, nk’uko Perezida Kagame aheruka kibitangariza mu gihugu cya Bénin.
Mu mvugo isa n’ikakaye, Perezida w’Inteko Nshingamategeko ya DRC ,yashinje Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuba umwanzi w’Amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Ati: “ Mu myaka ya 1800, u Rwanda ntirwabagaho. u Rwanda ni rwo rufite ubutaka bwahoze ari ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko i Gisenyi ari muri Congo. Bitandukanye n’ibyo Perezida Paul Kagame yavugiye muri Benin kandi niwe mwanzi w’amahoro mu karere K’ibiyaga bigari”.
Christophe Mboso , yatangaje aya magambo asa n’usubiza aheruka gutangazwa na Perezida Kagame ,ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru i Cotonou muri Benin ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu izwi nka “Madina.”
Icyo gihe, Perezida Kagame yavuzeko “ikibazo cya M23 , gikomoka ku mateka y’Abakoloni ubwo bacaga imipaka maze igice kimwe cy’u Rwanda kikomekwa kuri DR Congo.”
Perezida Kagame , yakomeje avuga ko “bamwe mu bari muri ibyo bice bisanze muri DR Congo ,ariko nyuma yaho ntibahabwa Uburenganzira bwabo nk’Abenegihugu ndetse ko ikibazo cyabo kitigeze gikemurwa mu buryo bunoze, bituma gihora kigaruka.”
Abo Perezida Kagame yavugaga, ni Abanye congo bavuga Ikinyarwanda ari nabo bagize Umutwe wa M23, uvuga ko urwanira uburenganzira bwabo muri DR Congo.
M23, ivuga ko hari Abanye congo bavuga Ikinyarwanda benshi baheze mu buhungiro ,nyuma yo guhunga igihugu cyabo cya DR Congo ,kubera ibikorwa by’Ivangura, kwicwa no gusahurwa ibyabo, igasaba ko abo bose bagomba gutaha , bagafatwa kimwe nk’abandi Benegihugu ndetse bakizezwa umutekano wabo.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Abayobozi ba Congo Imana yabakuyemo ubwonko ishyiramo ibyondo! aka kagabo karesha na Nyarudidindiri kazabaze amaateka kazatangara gasanze ubwami bw’urwanda bwaramaze imyaka irenga 800 budasenyuka mu mateka yabwo. hanyuma se uyu muswa yibaza mu 1800 congo yitwaga republika iharanira democarasi? ubu kdi ijiji ayoboye zakomye amashyi! Aba babyobozi bajye bahitwa amagambo menshi ariko birinde kuvuga ku ntuwa y’Imana Paul Kagame kuko nibyo bibakururira umuvumo bazarinda gupfa badakize bakibungana na fdlr
Waretse aka gasaza ariko kameze nk’akanywi ka kanyanga n’itabi! None se ko Congo hariyo abavuga ikinyarwanda hari abavuga ikindandi, ikirega, amashi n’izindi ndimi mu Rwanda kuburyo yavuva ko igice cy’u Rwanda aricyo cyahoze muri Congo! Bajyaga batubwira ngo abanyekongo barize ariko uyu Mboso ubanza atararangije na Primaire!
Abayobozi ba Congo bafite igwingira mubwonko!aho gushakira igihugu cyabo amahoro arambye nabagituye ,baririrwa bavuga u Rwanda gusa.
U Rwanda rufite amahoro kdi ruratuje!!
Wangirango haricyo bapfana n’abarwayi no my mutwe!!ngo 1800 u Rwanda ntirwabagaho?ba Ruganzu Ndori se harya bayoboye ryari?
Karashaje ntikazi ibyo kavuga cg kazi abo kabibwira n’ibetekerezo byabo aho bigarukira!!
mbese u Rwanda rwahimbwe n’ababiligi? ngizo ingaruka zo kurya imbeba ninzoka rero. Umunyekongo yumva ururimi rumwe gusa rukumbi.