Kubaka umupaka uhuza Goma n’umujyi wa Gisenyi, bigomba gusubukurwa mbere yuko uyu mwaka urangira,ubusanzwe GOMA ikaba ariyo umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru ya Kivu).
Raporo y’inama y’abaminisitiri ya 53 yo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 16 Ukwakira, Perezida wa Repubulika Félix Tshisekedi yakiriye, mu gihe yari muri iki gice, abantu benshi bamusabye kuvugurura ibikorwa remezo by’umupaka uhuza Goma na Gisenyi Perezida Kisekedi ati:iterambere ry’umupaka nkuriya, ni urubanza k’uruhande n’u Rwanda duturanye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru yakomeje agira ati:Mu byukuri, imirimo yari yarahagaritswe ku bwo kutiishyura indishyi ku baturage baho kubera ko imitungo yabo yibasiwe n’imirimo,ubu hari ingengo y’imari ingana na miliyoni 7.4 z’amadolari y’Amerika yo kubikemura.
Félix Tshisekedi rero yategetse Minisitiri w’intebe guhuriza hamwe abaminisitiri bose bagize komite nyobozi kugira ngo batange inzira y’indishyi.
Twabibutsa ko Banki y'Isi yamaze gutera inkunga iyubakwa ryuwo umupaka , mu mushinga wo korohereza ubucuruzi mu Karere k’ibiyaga bigari.
Umunyamakuru wa Rwandatribune.com uri Goma mu kiganiro yagiranye n’umwe mu bategetsi bashinzwe urwego rw’imipaka muri iki gihugu cya Congo utashatse ko amazina ye atangazwa yavuzeko mbere y’uko umwaka mushya ,utangira hari ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru na bagenzi babo bo mu Rwanda ko umupaka uhuza ibihugu byombi ushobora kuzaba watangiye hagendewe ku ngamba zizaba zashyizweho mu kwirinda Covid19.
Mwizerwa Ally