Abarwanyi ba FDLR babarizwaga mu itsinda rya CRAP,bari bafite ibirindiro muri Pariki ya Virunga ahitwa Nyamushwi hasize iminsi 2 baburiwe irengero.
Amakuru dukeshya isoko y’amakuru yacu iri muri Gurupoma ya Rwaza,Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’amajyaruguru,aravuga ko hasize iminsi 2 abarwanyi ba FDLR CRAP baburiwe irengero ,bakaba bari bakambitse ahitwa Nyamushwi,ni agace kari hagati y’ikirunga cya Nyamuragira na Nyiragongo.
Kuva kuwa gatanu taliki ya 22 Gicurasi uduce twa Ruhunda,Kilimanyoka na Nyamushwi twibasiwe n’urufaya rw’igikoma cy’amahindure utu duce twari dusanzwe turimo amatsinda menshi y’abarwanyi ba FDLR,itsinda rya CRAP ryari risanzwe rikorera ibikorwa byo gutwikisha amakara,bimwe mu bikorwa bizanira FDLR umusaruro mwinshi w’amafaranga.
Umwe mu barwanyi ba FDLR,wabarizwaga mu itsinda ryitwa Sasheri wahunganye n’abaturage muri Gurupoma ya Rugali, ubwo amahindure yarakomeje kwisuka mu duce twa Kilimanyoka ,Mwaro na Munigi,yabwiye Isoko y’amakuru ya Rwandatribune ko hasize iminsi ibiri, Col.Ruhinda ndetse n’abandi bayobozi batarabasha kuvugana kuri telephone cyangwa kuri Radio za gisilkare n’iri tsinda ry’aba barwanyi bikekwako nabo baba barishwe n’amahindure.
Uyu murwanyi kandi yakomeje avuga ko bagenzi be bakomeje gusaba ko bakwimurwa aho hantu, kuko bari batangiye kubona ibimenyetso by’iruka ry’iki kirunga cya Nyiragongo ariko Col.Ruhinda akabangira cyane ko bari barinze amatanura y’amakara agera kuri 250,ayo Makara akaba yaragombaga kwarurwa kuwa 23 gashyantare 2021,agahita yoherezwa mu mujyi wa Goma,bityo rero ntibagomba kwemererwa kuvana uburinzi kuri ayo Makara.
Umwe mu bategarugori ucuruza amakara mu mujyi wa Goma,twahaye izina rya Nyiramugwera k’ubw’umutekano we ,mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu ukorera iGoma yagize ati:nta gitangaza kirimo kunva ko abarwanyi ba FDLR/CRAP ,bishwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo,kuko benshi muri abo barwanyi batunzwe no gushakira amaramuko muri Pariki ya Virunga, mu kazi ko gutwika amakara,uyu mutegarugori kandi yavuze ko 50% by’amakara akoreshwa mu mujyi wa Goma aturuka mu barwanyi ba FDLR.
Nyiramugwera kandi yakomeje kuvuga ko benshi mu barwanyi bafite amapeti mato, bahora babatakira binubira,imirimo y’agahato bakoreshwa n’Abayobozi babo ,aho birirwa basa inkwi,bikorera imizigo batwika amakara amafaranga yose avuyemo akigira mu mifuka y’abayobozi babo.
mu gihe bo nta kintu kibinjiriza na gato,uyu mutegarugori yasoje avuga ko bafite amakuru ko Col.Ruhinda amaze kugira amagorofa abiri mu mujyi wa Goma,ahagaze mu gaciro k’ibihumbi 800 by’amadorari y’Amerika yagiye akura mu busahuzi bwa Congo.
Kambale Shamukiga