Inyeshyamba 4 za FDLR nizo zimaze kumenyekana zaguye mu mirwano ihanganishije ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC n’inyeshyamba za FDLR zifatanyije na Mai Mai CMC ya Gen.Dominiko, iyi mirwano ikaba yarahereye ku munsi w’ejo saa saba ku ruhande rw’ingabo za Congo Maj.Ndjike Kayiko Umuvugizi wa Operasiyo Zokola II yirinze kugira icyo atangaza.
Intandaro y’iyi mirwano yaturutse ko nyeshyamba za FDLR zifatanyije na Mai mai CMC zashakaga kwigarurira uduce twari tugenzurwa n’inyeshyamba za Mai Mai NDC Nduma ya Col.Guido Shimirayi uherutse kwirukanwa shishi itabona na FARDC,muri iyi mirwano kandi hafatiwemo umwe mu barwanyi ba FDLR ufite ipeti rya Liyetona, ingabo za Congo zikaba zabashije kugumana ibirindiro byazo nkuko umwe mu basilikare ba FARDC utashatse ko amazina ye atangazwa yabibwiye itangazamakuru.
Umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Bwana Kisekedi Kirombo yavuze ko agiye gushyira ibirindiro bye mu mujyi wa Goma kugirango akemure ikibazo cy’umutekano muke cyatejwe n’inyeshyamba cyane cyane iza FDLR n’indi mitwe bifatanyije.
Umutwe wa FDLR umaze igihe uyogoza akarere k’iburasirazuba bwa Congo ukaba ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994,benshi muri wo bakaba barahamijwe ibyaha n’inkiko zo mu Rwanda,muri Komgo naho zikaba zishinjwa ubiwcanyi no gufata abagore ku ngufu.
Mwizerwa Ally