Abarwanyi ba FDLR bari bakambitse ahitwa iRuhunda bishwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri Gurupoma ya Kibumba, ni muri Kirometero 30, uvuye mu mujyi wa Goma,avuga ko ku munsi w’ejo 6 taliki ya 22 Gicurasi 2021,mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba byamenyekanye ko hari abarwanyi ba FDLR 45, bari mu nkambi yabo iri mu nkengero z’isoko rya Ruhunda bagwiriwe n’igikoma cyarutswe n’ikirunga cya Nyiragongo,bose bagahita bitaba Imana.
Aya makuru kandi yemejwe n’umwe mu bayobozi b’ibanze ba Gurupoma ya Kibumba utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we,mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu uri iGoma.
Yagize ati: Ku masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba twamenye ko igikoma cyarutswe n’ikirunga cya Nyiragongo,kigwira inkambi y’abarwanyi ba FDLR bari bakuriwe na Lt.Col Marius kandi nta muntu numwe warokotse dukurikije uko umuriro wari umeze.
Amakuru kandi akomeje kugera kuri Rwandatribune aravuga ko iri ruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ko ryangije umuhanda wa Goma-Rutchuro Beni,n’ubwo ibindi byangiritse bitarabasha kumenyekana,biravugwa kandi ko Col.Ruhinda ukuriye FDLR/CRAP yimuriye abarwanyi be ahitwa iRugali abandi barwanyi be bakaba bahungiye i Kazaroho.
Shamukiga Kambale