Ibimodoka by’intambara n’indege zo mu bwoko bwa Kajugujugu n’ingabo z’umutwe udasanzwe wa FARDC wa HIBOU SPECIAL wagose Inyeshyamba za FLN muri Pariki ya Kahuzi Biega.
Amakuru Rwandatribune.com ikesha umwe mu bayobozi ba Sosiyeti sivile mugace ka Kinono n’uko k’umunsi w’ejo honyine muri Pariki ya Kahuzi Biyega hatewe rokete 180,inyeshyamba za FLN zihishye muri ri shyamba zikaba zabuze uko zasohoka kubera imidoka by’intambara n’indege kabuhariwe mu muhigo za FARDC.
Hakoreshejwe kandi imbaraga z’umurengera hakaba hamaze koherezwa na wa Mutwe w’Ingabo za FARDC udasanzwe wa HIBOU SPECIAL FORCE umenyereye imirwano yo guhashya inyeshyamba.
Mu kiganiro yagiranye na BBC Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo Kapiteni Dieu Donne Kasereka yemeje ko ibirindiro byose bya FLN byigaruriwe na FARDC ndetse yemeza ko benshi mu nyeshyamba bahungiye muri Pariki ya Kahuzi,kandi ko babakurikiyeyo.
Yakomeje kandi ashimangirako nta nyeshyamba z’inyamahanga bashaka mu gihugu cyabo,mu iki kiganiro na BBC,umunyamakuru yabajije Twagiramungu Faustin uvugira MRCD/FLN ku nsinzwi ya FLN muri Kivu y’amajyepfo arya iminwa kuri ikibazo,ndetse yabuze kwemeza cyangwa guhakana ku bivugwa ko Jenerali Gaseni Jean Pierre yishwe.
Ku bijyanye nabo MRCD na Twagiramungu bita impunzi ko arizo zibasiwe HCR ishami rya Congo Kinshasa ikomeje guhakana ko nta nkambi z’impunzi ifite iKalehe.
Umwe mu mboni zacu wigereye muri iyi nkambi mbere y’uko isenwa yahamirije Rwandatribune.com ko icyitwa inkambi ari abaturage baguzwe n’imwe mu miryango y’abo barwanyi ndetse hakaba habagamo n’ikigo cy’imyitozo ya gisilikare cyari gikuriwe na Koloneri Musana Narcice uzwi ku mazina ya Archeveque,akaba ari nawe wari Umuyobozi w’iyi nkambi,abantu bakomeje kwibaza ukuntu inkambi y’impunzi izwi na HCR yacungwa n’Umusilikare ukomeye wo ku ipeti rya Koloneri.
FLN yashinzwe ubwo FDLR yacikagamo kabiri muri 2016,Lt.Jenerali Wilson Irategeka wiyomoye kuri FDLR ,ashinga ishyaka rye aryita CNRD-Ubwiyunge,igisilikare cy’iri shyaka acyita FLN,gihabwa Umuyobozi wacyo witwa Jenerali Habimana Hamada uvuka mu Karere ka Rubavu,CNRD ikimara kwinjira muri MRCD UBWIYUNGE,nk’ihuriro mpuzamashyaka inyeshyamba za FLN zagizwe umwihariko wa MRCD,yashinzwe na Rusesabagina.
Mwizerwa Ally i Kalehe muri RDC