Kuri iki Cyumweru , abarwanyi b’umutwe wa Mai Mai witwa Belose Bishambuka watangangaje ko washimuse abantu mirongo ine bo mu bwoko bw’Abanyamurenge mu bitero bagabye ahitwa mu Rubogobogo.
Umuvugizi w’uwo mutwe Aimmable Nablez yatangarije Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko we yemeye gutanga aba bantu ku ngabo mpuzamahanga Monesiko, bakaba batangaza ko abo baturage bafashwe na Bishambuka mu Rubogobogo, bakanavuga kandi ko na Monesiko niza ariho izabasanga.
Uyu Aimmable Nabliz we ubwe yivugiye ko na Monisiko itagomba kuza imbokoboko ngo ije kureba abaturage, bagomba kugira icyo bazana kuko bagomba kumenya ko ababafashe bakoze akazi ubwo rero bagomba kugira icyo bazana nyine.
Beloze Bishambuka ni rimwe mu mashami ya Mai Mai ibarirwa muri Congo.
M. Louis Marie