Abarwanyi cumi na batatu bo mu ngabo za za Congo baguye mu mirwano yabashamiranyije n’inyeshamba mu gace AGU gatuyemo n’ubwoko bw’Abalendu.
Inkuru dukeshya Radio Okapi y’ingabo z’umuryango w’abibumbye aravugako mu ijoro ryakeye Ingabo za FARDC zaguye mu gaco k’abarwanyi ahitwa AGU muri Segiteri ya Gurupema ya Walendu Telitwari ya Pitsi hafi n’ikiyaga cya Albert iyo mirwano ikaba yamaze igihe cy’amasaha abiri hagwa umubare wabasilikare cumi na batatu nkuko Radio Okapi ibitangaza tukimara kumenya aya makuru twegereye Umuvugizi w’ingabo za Congo mu gace ka ITURI Liyetona Jules Ngongo tumuhamagara kuri telephone ye igendanwa yadutangarije ko iyi mirwano yabaye koko ariko ko igisilikare cya FARDC cyatakaje umuntu umwe gusa.
Agace ka Ituli gakomeje kuba indiri y’ibikorwa by’ubwicanyi bushingiye ku mitwe myinshi y’abarwanyi ba kavukire hakiyongeraho n’umutwe w’inyeshyamba wa ADF NALU wamaze gutangaza byeruye ko winjiye mu mitwe y’iterabwoba ya Islam state,muri aka gace kandi hakaba hamaze iminsi hari ugusubiranamo kw’amoko y’abahema n’abarenndu hakiyongeraho n’icyorezo cya Ebola gihora cyirenza inkumbi.