Abaturage bo mu gace ka Binza bakomeje kwikanga urujya n’uruza rw’Inyeshyamba z’abanyarwanda zikomeje kwisirisimba muri ako gace.
Nkuko tubikeshya Ubuyobozi bwa Sosiyete Sivile yo muri ako gace abaturage bari mu cyoba cyinshi baterwa n’ibikorwa by’ubusahuzi gushimuta abaturage,gufata ku ngufu abari n’abategarugori byose bikaba bishyirwa ku mutwe w’Inyeshyamba z’abanyarwanda ziri muri ako gace, ubusanzwe muri ako gace habarizwaga imitwe y’inyeshyamba za FDLR, RUD URUNANA n’uwitwa FPP wahoze witwa Mai Mai Soki ukuriwe na Koloneri Dan, iyi mitwe yose ikaba yarabyawe na FDLR ukoyagiye icikamo ibice.
Umuturage wahitwa Nyamirima tutashatse gutangaza amazina ku bw’umutekano we yadutangarije ko mu cyumweru gishyize abarwanyi ba P5 baje baturutse ahitwa MAKOMAREHE igice kigenzurwa na FDLR binjiye muri BINZA bakakirwa nuwitwa Koloneri KAGOMA ushinzwe ibikorwa bya Gisilikare muri RUDI akabaha icumbi ndetse naho kuzajya bakorera imyitozo ya gisilikare mubyo babashije kumenya nuko ababarwanyi ba P5 bakuriwe na EX FAR Maj.Ntilikina Faustin.
Twababwirako umutwe wa RUD URUNANA washinzwe muri 2002 ugashyingwa na Gen.Mahoro ufungiwe ibyaha bya Jenoside mu Rwanda,nyuma asimburwa na Gen.Musare waje kugwa ahitwa i Mashuta ho muri Lubero,ubu uyu mutwe ukaba ukuriwe ku rwego rwa Politiki na Kanyamibwa Felicien uba muri Amerika wahoze muri Ex FAR, RUD URUNANA ikaba yarabaye umunyamuryango platform ya P5 iyi mitwe Guverinoma y’u Rwanda ikaba iyishyira mu mitwe y’Iterabwoba