Abaturage muri Gurupoma ya Binza Zone Rutshuru muri DRC bakomeje guhunga imirwano ihuje ingabo za FARDC itsinda rya ZOKOLA 2 n’Inyeshyamba za RUDI.
Amakuru dukeshya umwe mu bayobozi ba Sosiyete Sivile mu Gace ka Binza, nuko mu ijoro ryakeye ry’ejo kuwa mbere taliki ya 12 z’ukwezi kwa munane urusaku rw’amasasu n’imbuda ziremereye byatangiye kunvikanira mu bice bya Makoka, Gatanga na Nyamirma ibi bice bikaba byaragenzurwaga na RUDI URUNANA igice cy’inyeshyamba z’abanyarwanda kiyomoye kuri FDLR .
Kugeza izi saha twandika iyi nkuru imirwano ikaba isa nigenda ihoshya RUD URUNANA ikaba yatakaje ibirindiro byayo bikuru bya Makoka na Gatanga bikaba birikugenzurwa n’ingabo za FARDC bakaba bahungiye mu Ishyamba rya Kirama rigenzurwa na FDLR, imibare y’abaguye mu mirwano ikaba itaramenyekana.
Izi ngabo za FARDC ZOKOLA 2 zikaba zarigaruriye kandi igice kinini cyahitwa KIBIRIZI na Busesa hagenzurwaga na FPP ABAJYAMUGAMBI bahoze bitwa MAI MAI SOKI ubu bakuriwe na Koloneri Dani.
twabibutsa ko hari hasize iminsi abaturage batuye muri ako gace ka Binza binubira urujya n’uruza rw’imitwe y’abanyarwanda yirirwaga ibasahura, ikabica ndetse n’ibikorwa bya kinyamaswa ikaba yari yarafashe ako gace nk’umwihariko wako dore ko yahingishaga ikanasarura ibiribwa ku butaka bungana na Hegitari ebyiri.