Mu nama yahuje umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Ubukungu Deogratias Nzabonimpa n’umuyobozi w’ umujyi wa Goma Commissaire Superieur Principal Kabeya Makosa Francois, ikabera mu mujyi wa Goma kuri uyu 29 Nyakanga, aba bayobozi barebeye hamwe uko abatuye Rubavu na Goma barushaho kugenderanira mu buryo bworoshye kurushaho.
Umunyamakuru wa RwandaTribune uri i Goma yavuze ko aba bayobozi baganiriye ku buryo bwo kwambuka imipaka yombi ihuza Rubavu na Goma, aho hakwongera gusubizwaho uburyo bwo kwambuka hifashishijwe jeto nk’ uko byahoze, ariko kuri iyi nshuro hakitabwa ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19.
Iyi nama ibaye ikurikira iheruka guhuza umuyobozi w’ Intara y’ Iburengerazuba Habitegeko Francois ku ruhande rw’ u Rwanda na Theo Ngwabije uyobora Kivu y’ Amajyepfo ku ruhande rwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi nama yahuje aba bayobozi bombi yigiraga hamwe uburyo hagabanywa umusoro ku bacuruzi b’ abanyarwanda bakorera muri Kongo, n’ ab’ abanyekongo bakorera mu Rwanda. Iyi nama ikaba yarateraniye mu karere ka Rusizi.
Tubibutse ko ubwo abakuru b’ ibihugu byombi baheruka guhura muri Kanama 2021, basinye amasezerano y’ ubufatanye atandukanye. Harimo ayo kworoshya ubucuruzi n’ imigenderanire hagati y’ ibihugu byombi, amaserano yerekeye ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro n’ ubufatanye mu kubungabunga umutekano w’ ibihugu byombi.
Denny Mugisha