DRC: Abitwa Abahubiri cyangwa Abahanuzi “urwobo rukomeye aba FDLR baguyemo ruzabaheza ishyanga”
Kuva urugamba rwo guhagarika Jenoside rurangiye impunzi z’abanyarwanda zahungiye mu cyitwaga Zaire barundanyirizwa mu Nkambi zari zizwi ku izina nka Katale, Kahindo, Mugunga, Kibumba na Lac vert , impunzi ziratura nibwo havutse umutwe wa mbere wiswe Batayo Special yatangiye ibikorwa byo gutwika imodoka, transifo z’amashyanyarazi, gutega ibiraro n’ibindi. Ibi bikorwa byatangiye muri 1995 kugeza 1996,ubwo inkambi zasenywaga abanyarwanda bagacyurwa iwabo muri izo nkambi hari huzuye abanyamasengesho bitwaga Abahanuzi,abahubiri Nandi mazina menshi.
Mu iri zinkambi kandi ninaho havukiye umutwe wa ALIR nyuma yuko Batayo sipesiyari isenyukiye ndetse bamwe mu bacengezi bari bafite amazina akomeye nka ba Lt Kazungu,Lt.Siliro na ba Majoro Bahembera baguye muri iyi mirwano kandi benshi muribo bari bahawe amasezerano ko bazafata igihugu kurusasu.
Benshi mu bibuka ALIR yasize ibikorwa bibi aho bacaga ibihanga bakabimanika ku biti,kwambika abaturage ingufuri ku munwa ngatazongera gutanga amakuru ku ngabp z’igihugu,urupfu rwa Padiri Giti Pinali nabandi,,ALIR yaje gusenyuka tuzabigarukaho mu nkuru zicukumbuye z’ubutaha gusa ntibyatinze muwi 2000 nibwo haje ubuhanuzi bwemeje ko FDLR isimbuye ALIR igiye gufata igihugu yewe bihabwa umugisha n’irindi tsinda ry’abanyamasengesho ry’abaga kwa Gen.Rumuri bemeza ko Imana n’umubyeyi Bikira Mariya beguriye uRwanda FDLR ndetse n’igitero gihabwa Izina ariryo:operation de grace du seigneur ‘(OS)mu rurimi rwacu yugenekereje ni Operation Igitangaza cya Nyagasani.
iyi operation yabayemo gusigana kwinshi ndetse no kurwanira intebe ku buryo benshi binjiye mu Rwanda baziko bagiye kurya izibaze benshi bari muri iki gitero barafashwe abandi baricwa dore ko na Koloneri Bemera yafashwe rugikubita,Dr.Col Mugemanyi,Col,BEM Nkundiye,Major Kamanyora nabandi benshi baguye muri iyo ntambara nkarangiza iyi nkuru nibaza ese koko iki cyari igitangaza cya Nyagasani cyangwa habaye kuvangirwa kw’abahanuzi ba Gen Rumuri?.
Twababwirako ibikorwa bya ALIR bitangira abarwanyi babo bageraga mu bihumbi cumi na bitatu mu cyegeranyo cyatanzwe na MONUSCO muri 2018 cyavugaga ko abo barwanyi ba FDLR basigaye ari Magana inani ukibaza niba ayo masezerano azasohora hasigaye ijana dore ko ibikorwa byo kurandura imitwe yitwaje intwaro kubufatanye na MONUSCO n’itsinda ry’abarwanyi kabuhariweba FARDC operation Zokola ritaboroheye.
yanditswe na ALLY MWIZERWA kubwa Rwanda tribune