Ibihumbi 80 by’amadorali byatswe Ambasaderi w’ubutaliyani muri DRC yateje ikibazo muri FDLR kubera kuyarwanira ubwabo
Nkuko Isoko y’amakuru ya Rwandtribune iri iTongo muri Teritwari ya Rucuru,ahitwa Tongo ibitumenyeshya,hari hasize iminsi Col.Ruhinda ahaye umwungiriza we Lt.Col Giome amabwiriza yo gutangira kwiga uburyo bwo kuzajya batega imodoka z’imiryango mpuzamahanga bakazambura ibyo zifite mu rwego rwo kuzanzamura ubukungu bwa FDLR.
Ni muri urwo rwego hagiyeho itsinda ry’ubutasi ahitwa iRugali rikuriwe na Major Bizabishaka unasanzwe ari umwe mu bayobozi ba FDLR mu rwego rw’ubutasi,inshingano zarizo gukusanya amakuru ya Bunagana na Goma ahasanzwe haturuka urujya n’uruza rw’imodoka z’abakerarugendo n’izi miryango mpuzamahanga.
Bimaze kunozwa Kompanyi y’abasilikare yitwa Sasheli ikuriwe na Ajida Gaston yahawe amabwiriza yo kuva ahitwa Gitsimba yerekeza ahitwa mu Majagi,kugirango icunge umuhanda wa Goma Rucuro,yegereye ahitwa 3 Antenne,indi poroto yari Rugali ikuriwe na Liyetena Ndayizeye Yvon nayo yasabwe kuba hafi ya Sasheri mu rwego rwo kunganira Ajida Gaston mugihe yaba atangiye ibikorwa by’ubusahuzi kuri 3 Antenne.
Aya matsinda yose akaba yarahuzwaga na Lt.Col Giome wungirije Ruhinda,mu ijoro ryo kuwa 21 Gashyantare 2021 Majoro Bizabishaka yahawe amakuru n’umwe mu ba Polisi ba Leta ya Congo ko Umushoferi wo muri PAM yababwiye ko Ambasaderi Lucas,ari busure agace ka Rucuro kandi ko araba yitwaje amafaranga yo guha abanyeshuri batishoboye bo ku bigo by’amashuri ya Rucuro.
Mu rukerera rwo kuwa 22 Gashyantare 2021,abarwanyi bayobowe na Lt.Yvon na Ajida Gaston bagose agace ka 3 Antenne mu ibanga rikomeye bihisha mu gashyamba kari hafi aho,kugeza ubwo bateze imodoka ya Ambasaderi Lucas,muri iki gikorwa habaye kurasana gato n’itsinda ry’ingabo za Congo zari hafi aho ariko aba FDLR babarushya ubwinshi,biravuga ko ibihumbi 80 by’amadorali aribo byambuwe Ambasaderi,mu iryo rasana hapfuye n’abasilikare 3 ba FARDC n’umwe wa FDLR n’ubwo bitavuzwe.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Col.Ruhinda yahise asaba ko amafaranga na telephone byambuwe ambasaderi Lucas bizanwa muri Bivake ze,Gen.Omega we akaba yarategetse Lt.Col Giome ko telephone ya Ambasaderi nayo madolari bizanwa mu birindiro bye ahitwa Parisi,ubwo bwunvikane buke buza busanga akandi kajagari katejwe n’amafaranga yambuwe FARDC umwaka usize.
Umwe mu basesenguzi mu bibazo bya Congo kandi avuga ko FDLR yishe Ambasaderi Lucas ibishaka kandi yari imurwaye igihe kinini,kuko imushinja ko ariwe watumye CNRD-UBWIYUNGE ivuka,ubwo Gen.Byiringiro Victor yangaga inama yari yagiriwe na Lt.Gen Wilson Irategeka na Bazeyi Laforge ubwo bavaga mu nama yari yateguwe n’umuryango w’Abataliyani witwa Ste Egidio,hakaba harasabwaga ko abasaza bakuze bo muri FDLR bajyanwa mu kiruhuko cy’izabukuru,FDLR igashyira intwaro hasi abakiri bato bagakina politiki.
Shamukiga Kambale
Ni ukuzafasha iperereza byose murabizi nezeza.nta nketi yindi icyenewe.