Inyeshyamba za FLN,zikomeje guhigwa bukware na FARDC muri kivu y’amajyepfo
Icyumweru kirasize Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo FARDC,zihanganye n’umutwe w’inyeshyamba za CNRD/FLN,izi nyeshyamba zikaba zimaze kwamburwa ibirindiro byazo biri ahitwa muri Rutare na Kalehe,ku munsi w’ejo Ingabo za FARDC zikaba zarivuganye uwitwa Jenerari Gaseni akaba yarashinzwe ibikorwa bya gisilikare.
Inyeshyamba za FLN zikaba zari zimaze hafi umwaka zigeze aha muri Kalehe ubwo zamburwaga ibirindiro byazo I Mweso na Faringa ho muri Kivu y’amajyepfo,zikaza guhungira iKalehe,mu bindi twabashije kumenya n’uko izi nyeshyamba zateshejwe imirima zari zarahinzemo imyaka itandukanye ifite ubuso bwa hegitari 2000,iyi mirima ikaba yahiungwaga n’abaturage izi nyeshyamba zafashe bugwate zikunda kwita impunzi.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo Kapiteni Dieudonne Kasereka yagize ati:tumaze ibyumweri bibiri duhanganye n’inyeshyamba z’abanyarwanda zitwa FLN igice kiyomoye kuri FDLR,tukaba tumaze kuzambura ibirindiro byazo benshi bakaba bahungiye muri Pariki ya Kahuzi Biyega,Gatenga na Kinono,turagira inama abaturage birirwa bazirukanka inyuma kwivangura nazo bagataha iwabo mu Rwanda.
Indege z’intambara zifashishijwe mu kurimbura FLN
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com aravuga ko abaturage bagera ku 1200 bamaze kwishyikirza MOUNUSCO bayisaba ko yabafasha bagataha,iki gitero FARDC yagabye kuri FLN,bavuga ko ari simusiga kuko yatangiye gukoreshya indege z’intambara mu guhiga aba barwanyi bahungiye muri Pariki ya Kahuzi Biyega.
FLN n’umutwe w’inyeshyamba ziyomoye kuri FDLR ,ziyomeka ku mpuzamashyaka MRCD-UBUMWE ,ikuriwe na Gen.Wilson Irategeka,uyu mutwe ukaba utarahwemye kwivuga ibigwi mu bitero byibasiye abasivili I Nyabimata no muri Bweyeye,uyu mutwe ukaba ukuriwe ku rwego rwa gislikare na Jenerari Habimana Hamada.