Guverineri w’Inatara ya Kivu y’Amajyaruguru yirukanye Umuyobozi w’Umujyi ka Beni Nyonyi Masumbuko Bwanakawa kuwa 6 taliki ya 30 Gicurasi amushinja imyitwarire mibi.
Iki cyemezo cyo gauhagarika Meya w’Umujyi wa Beni cyamenyeshejwe inzego zose mu itangazo yasize ahagaragara Bwana Carly Nzanzu Kasivita Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru,muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu uri Goma Bwana Carly Nzanzu Kasivita yemeje aya makuru agira ati:nibyo koko Ubuyobozi bwa Kivu y’amajyaruguru bwahagaritse uwari Meya w’umujyi wa Beni Bwana Nyonyi Masumbuko Bwanakawa biturutse ku myitwarire mibi idakwiye kuranga Umuyobozi w’umujyi bimwe mu byaha akekwaho harimo ubusinzi ndetse no gusesagura umutungo wa Leta no kwiyandarika.
Kuruhande rwa Meya Nyonyi Masumbuko Bwanakawa we ashinja Guverinoma ya Kivu y’amajyaruguru ndetse n’abagize inteko nshinga mategeko ya Kivu y’amajyaruguru ko bamutereranye mu kibazo cy’umutekano muke urangwa muri Beni,ndetse bamwe mu badepite bakaba bari inyuma y’invururu z’imyigaragambyo y’insoresore zimazemo iminsi muri Beni zimwamagana,biteganyijwe ko Meya Nyonyi asimbuzwa mu gihe cyagenywe n’amategeko.
Mwizerwa Ally