Sosiyete Sivile zo muri DR Congo zasabye ko Guverinoma y’iki gihugu ivaho ndetse Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde akirukanwa.
Izi zosiyete Sivile, zivuga ko Guverinoma iyobowe na Sama Lukonde, yananiwe gukemura ikibazo cy’Umutwe wa M23 n’indi mitwe y’Abanyamahanga nka FDLR irwanira mu Burasirazuba bwa DR Congo, imaze igihe yarazengereje umutekano w’Abaturage .
Marrion Ngavho Umuyobozi wa Sosiyete Sivile ikorera mujyi wa Goma, yatangaje ko DR Congo igomba gufata umwanzuro ukomeye hagamijwe kurinda ubusigire n’umutekano w’Abanye congo, itarinze gutegereza ubufasha bw’ingabo z’Amahanga harimo n’izimaze igihe mu burasirazuba bw’iki gihugu .
Ati “Ikigaragara ni uko uburyo bwa dipolomasi n’ibikorwa bya gisirikare bigamije kwirwanaho ntacyo byagejeje baturage mu gace k’Iburasirazuba bwa Congo. Turifuza ko abagize guverinoma bavaho niba nta ngamba zifashwe zo kurinda ubusugire n’umutungo bya Congo. Iki ni ikibazo kimaze igihe kandi cyaburiwe igisubizo, niyo mpamvu Leta yacu igomba gushyiraho uburyo bukomeye bw’igisirikare bubasha gutabara abaturage batitaye ku zindi ngabo zavuye mu mahanga ziri muri iki gihugu.”
N’ubwo muri DRC habarizwa imitwe yitwaje intwaro irenga 100, umutwe wa FDLR na M23 niyo yashizwe mu majwi cyane n’izi Sosiyete sivile, gusa kenshi Leta ya DR Congo ikaba yarakunze gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya M23 yonyine ndetse ikaba yarahisemo gukorana na FDLR n’indi mitwe ya Nyatura, Mai Mai n’yindi, mu rugamba ihanaganyemo na M23 Umutwe uvuga ko urwanira uburenganzira bw’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda.
Mukarutesi Jesicca