Ibi bikubiye mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryakozwe n’ihuriro rishinzwe kurengera abahohotewe muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho ryatanze ikirego mu nzego z’ubutabera muri RDC na mpuzamahanga, kivuga ko Abatutsi bahohoterwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu, kandi ko mubabahotera harimo n’abayobozi b’iki gihugu.
Iri tsinda rivuga ko iyi gahunda igaragaza intambwe ikomeye mu gushaka ubutabera ku bakorerwa iri hohoterwa no kurebera hamwe icyakorwa ngo rikumirwe.
Iri tangazo rigaragaza ko iki kirego cyatanzwe ku itariki ya 06/09/2024 ku mushinjacyaha mukuru wa gisirikare i Goma, ndetse n’uwa Repubulika ya demokarasi ya Congo uri i Kinshasa.
Ni kirego kandi cyagejejwe no ku mushinjacyaha mukuru w’urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ruri i La Haye mu Buholandi.
Iritangazo riteweho umukono n’abavoka barimo J.Paul Shaka na Bernard Maingain, rivuga kandi ko iki kirego gikurikira iterabwaba rikomeye abunganizi biri tsinda bahuye naryo mu gihe cyogutanga iki kirego i Goma n’i Kinshasa.
Itangazo rigira riti: “Iki kirego cyatanzwe n’abavoka, dusanga barashyizweho iterabwaba rikomeye ubwo batangaga iki kirego.”
Rishimangira ko kandi “Iri tsinda ryashyikirije ibiro by’ubushinjacyaha , ibirego 22 ku bwinyungu rusange z’abahohotewe, byashyizweho umukono n’abanyamuryango ba Banyamulenge.
Harimo kandi ibirego 218 byanditswe mu gifaransa hamwe n’ibirego 148 byabishwe i Masisi, ndetse kandi n’ibirego 257 by’Abatutsi bahohotewe mu nkambi z’impunzi.
Iri tsinda ryerekana neza ko abandi bantu bazahita binjira muri uru rugaga rw’abarega.
Kugeza ubu, umwirondoro w’abarega nturashyikirizwa inzego z’ubutabera kubera impungenge z’umutekano.
Ubu buryo bugamije kubona ubutabera no kumenyekanisha ihohoterwa rikomeye rikorerwa Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bose muri rusange no gushaka ko babona ubutabera bukwiye.