Mu nama ya 21 yahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yabaye kuwa 27 Gashyantare 2021 binyuze mw’ikoranabuhanga hatangajwe ko uyu muryango wakiriye ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye kuba umunyamuryango wawo.
Nyuma yaho ubusabe bw’iki gihugu bwakiriwe ,bamwe mu banyapolitki bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagaragaje imbamutima zabo aho banejejwe no kuba ubusabe bw’ igihugu cyabo bwo kuba umunyamuryango wa EAC bwemewe.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter vestine kazadi umujyanama wa Perezida Felix Tshisekedi ushinzwe ubutwererane yagaragaje ko kwinjira muri EAC ubwabyo bidahagije ahubwo ko igihugu cye kizungukira byinshi muri uyu muryango ngo kuko usibye kuba Leta ya Congo hari byinshi yazinjiza ngo hari n’ubumenyi izakuramo bwiyongera ku bundi bumenyi isanzwe ikura mu miryango mpuzamahanga itandukanye ariyo SADC, CEEAC, COMESA na .
Akomeza avuga ko kuba Congo iri hagati y’ibi bihugu bizayifasha gushishikarira kubaka ibikorwa remezo bizayifasha kuba izingiro ry’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu bigize uyu muryango .
Perezida Félix Tshisekedi nawe yavuze ko akurikije ubukungu bwa DR Congo no kuba ifite abantu benshi bashobora gukora umurimo ibihugu bigize uyu muryango ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika muri rusange nabyo bizungukira byinshi kuri iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere.
Yagize ati:” Dushishikajwe no kwinjira mu muryango wa EAC aho ibihugu byinshi bigize uyu muryango bihana imbibi na RD Congo aho mu burasirazuba abaturage bacu mu myaka myinshi ishize basanzwe bahahirana na bagenzi babo bo mu bihugu duhana imbibi muri ako gace . Benshi mu bahakorera ubucuruzi bari basanzwe bohereza ndetse bakanatumiza ibicuruzwa binyuze ku cyambu cya Mombasa na Dar-es-salaam kubw’ibyo kwinjira muri EAC bizaduha amahirwe yo kugabanyirizwa imisoro na zagasutamo .Twizeye ko tuzagira ibyo twungukira muri uyu muryango ndetse n’ibihugu biwugize bikagira icyo by’ungukira kuri DR Congo.Ibi tukaba turi kubikora kubwo iterambere ry’igihugu cyacu cya DR Congo.
Biteganyijwe ko mu nama ya 22 ya EAC y’ubutaha aribwo icyemezo ndakuka cyo kwemerera DR Congo kuba umunyamuryango wa EAC kizemezwa
Hategekimana Claude