Mu mutwe w’inyeshyamba washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba FDRL , haravugwamo ikibazo cy’ubuhanuzi bukorwa n’abanya masengesho bagamije kubuza benshi gutahuka babizeza ubuhanuzi bw’ibinyoma bubabeshya ko bazatera u Rwanda bagatsinda bagategeka.
Mu inkuru dukesha ikinyamakuru igihe.com yasohotse kuya 07/ukuboza 2017 hagaragaramo uwitwa Pasteur Semasaka Aloys wo mu Karere ka Kayonza Umurenge wa Murundi , wari mu bifashishwaga na FDRL mu buhanuzi bw’ ibinyoma arema icyizere uyu mutwe ko imana yavuze ko bazarwana bagatsinda bagategeka u Rwanda , muri iyi nkuru yiyemerera ko ubwo buhanuzi yatanze we na bagenzi bwari ibinyoma gusa.
Yagize ati “Ngiye kumara umwaka ntashye mu Rwanda , nkiri muri Repebulika iharanira Demokarasi ya Kongo najyaga mpanurira abo twari kumwe ko tuzataha mu Rwanda tugategeka ko tuzarwana tugatsinda kandi ko ariko imana yavuze, ariko mu byukuri byari ibinyoma.”
Yavuze kandi ko abahanuzi b’ibinyoma bagira uruhare runini mu kubuza abanyarwanda bari mu mashyamba gutahuka akabasa ku tabatega amatwi.
Muri iyi nkuru kandi Pasiteri Semesaka yemeza ko ubuhanuzi bw’ibinyoma ari intwaro ikomeye ku bayobozi bakuru b’umutwe w’iterabwoba FDRL bafite ibyaha basize bakoze mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda kugira ngo badasigara bonyine mu mashyamba ya DRC.
Ubuhanuzi ni iki kuri FDRL
Sergent Major Nsabimana Edson witandukanije na FDRL yatangarije Kigali to day ko FDRL yacitse intege kubera kuraswaho bikomeye n’igisirikare cya Congo FARDC ku bufatanye na MONUSCO ,kuva icyo gihe abakuru ba FDRL bahisemo gusigara ku binyoma by’amasengesho n’ubuhanuzi bupfuye.
Mu mwaka w’2017 Lieutenant Habyarimana David wari umurwanyi muri FDRL Foca yatashye mu Rwanda avuga ko yari arambiwe ubuhanuzi butagerwaho , no kumena amaraso
Yagize ati “Muri FDRL hari ibintu bigendana n’amasengesho kandi bikunze gukorwa n’abayobozi kuva nagera muri FDRL nasanze abayobozi ba FDRL babikunda, abo banyamasengesho bahanurira FDRL ko igihe cyo gutaha kiri bugufi abantu bagakomeza gutegereza njye ndarushye ndatashye mu Rwanda kuko abahagera bambwira ko ari amahoro.”
Ababaye mu mutwe w’iterabwoba FDRL bakomeza bavuga ko ubuhanuzi ari intwaro ikomeye cyane bakoresha babuza abo bagize bugwate gutahuka , biganjemo abagore n’abana n’abandi bagiye bashimuta mu bitero bagiye bagaba n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo ubwambuzi kwica gufata ku ngufu abagore n’abakobwa gusoresha abaturage n’ibindi, ibi kandi bikaba byaragiye bigaragazwa n’ibitangazamakuru mpuzahanga nka BBC n’ibindi.
Nkuko isoko y’amakuru ya Rwandatribune.com iherereye muri gurupoma ya Tongo muri teritware ya Rutschuru ibivuga muri iki gihe mu mutwe w’iterabwoba wa FDRL hakomeje gukwirakwizwa impuha zishingiye ku buhanuzi bw’ibinyoma ko uyu mwaka w’2021 uzarangira igihugu cy’u Rwanda kiri gutegekwa na FDRL akaba ari ubutumwa bavuga ko bahawe n’umubyeyi bikira mariya.