Imiryango y’Abagaride ba Pariki ya Virunga bishwe na FDLR bagiye gutanga ikirego muri ICC
Ni mu kiganiro Rwandatribune.com yagiranye na bamwe mu bavandimwe ba nyakwigendera biciwe mu gitero cyabaye ejo ku barinzi ba Pariki ya Virunga 13 n’abasivili 4 bari bahawe ubufasha, umwe mu biciwe yitwa Molisi Kambale Kiwetu yagize ati:abarinzi ba Pariki n’abasivile naho bahuriye n’imirwano birababaje,kubona FDLR ibica bene kariya kageni,turasaba imiryango mpuzamahanga ya Human right watch ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu kurengera ibidukikije kudutera ingabo mu bitugu tukagana urukiko mpanabyaha rw’I Lahe mu Buhorandi,abakoze ibi bintu bakabiryozwa.
Bwana Lewis Mudge ni Umuyobozi wa HRW muri Afurika y’ibiyaga bigari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko ibibintu ari agahomamunwa ko ubu bwicanyi Abakuru ba FDLR bazaburyozwa imbere y’amategeko.
N’ubwo bimeze bityo ariko Gen.Iyamuremye Gaston uzwi nka Byiringiro Victor Perezida w’ishyaka rya FDLR asanzwe yarafatiwe ibihano n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano naho Gen.Omega Nzeri Umugaba mukuru wa FDLR/FOCA asanzwe yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’urukiko mpuzamahanga rwa ICC.
Ninde uzaryozwa ubwicanyi bw’abagaride ba Pariki ya Virunga?
Abaturage babyiboneye n’amaso bavuga ko iki gikorwa cya bunyamaswa cyakozwe n’abarwanyi ba FDLR babarizwa mu itsinda ryitwa CRAP(Commandos de Recherche et Action en Profondeur)zikuriwe na Col.Ruvugayimikore Ruhinda akabari nawe watanze amabwiriza yo kwica abo basivile,uwayoboye iki gitero ariki kikaba cyarayobowe na Lt.Nikuze Jean Baptiste uzwi ku mazina ya Yvon akaba avuka mu karere ka Rubavu,Umurenge wa Bugeshi,uyu Lt.Yvon akaba yarakunze kuboneka mu bikorwa byinshi bya kinyamaswa byibasiye abaturage b’abakongomani.
Dore amwe mu mazina y’abiciwe muri kiriya gitero: 1) FAZILI JUSTIN Junior, 2) MUHINDO ISEVIHANGO Jeanot, 3) PALUKU KALONDERO Junior, 4) MUHINDO KATEMBO Jacques, 5) NDAGIJIMANA NDAHOBARI Héritier, 6) ANUANI BIHIRA Lumumba, 7) BADI MUKANDAMA Djamal, 8) ABEDI IYALU Khadafi, 9) KASOLE JANVIER Joseph, 10) MUGISHO KULONDWA 11) KAMBALE MUTSOMANI , Jean-Louis 12) KAMBALE TEREMUKA Jules, 13) MALEKANI RUPHIN (chauffeur1) KAKURU KITOKO Jean, 14)KANANE HESHIMA Kasole, 15)MACHOZI MUHINDO Urbain.
Mu itangazo amaze gushyira ahagaragara Bwana Carl Kasivita Nzanzu Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru yavuze ko umubare w’abapfuye wiyongereye aho abapfuye ari 17 abakokeretse akaba ari..naho abaturage ni 6 bose ati:dukomeje iperereza ababikoze bose bazagezwe imbere y’ubutabera kandi nihanganishije abagize ibyago.
Mwizerwa Ally