Dr Denis Mukwege umwe mu banyapolitiki bakomeye muri DRC akaba yaranahawe igihembo cya Prix Nobel mu 2019, yatanagaje ko Repubulika Iharanirara Demokarasi ya Congo, yamaze kuba Balkanisé cyangwa se gucibwamo ibice k’uburyo budasubirwaho.
Zimwe mu mpamvu zikomeye ashingiraho , ngo n’uko muri ibi bihe, byimwe mu bice byo muri kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko muri teritwari ya Rutshuru,Masisi na Nyiragongo ,bitakiri mu bugenzuzi bw’ingabo za Leta FARDC.
Dr Denis Mukwege, akomeza avugako aho kuba mu bugenzuzi bwa Leta, ibi bice bigenzurwa n’Ingabo z’Umuryango wa EAC n’umutwe wa M23.
Dr Mukwege kandi, akomeza avuga ko Ingabo za Leta FARDC, ubu nta bugenzuzi buseseyu zifite mu duce nka Beni, Ituri n’ahandi hari imitwe yitwaje intwaro nka ADF ndetse ko muri icyo kerekezo , hari ibice byinshi bigenzurwa n’Ingabo za Uganda.
Yongeyeho ko atari muri Kivu y’Amajyaruguru gusa, ahubwo ko no muri kivu y’Amajyepfo uhereye mu kibaya cya Rusizi, naho hari ingabo nyinshi z’Abarundi n’indi mitwe yitwaje intwaro, akemeza ko aribo bagenzura ibyo bice byose kurusha uko ingabo za Leta zaba arizo zihafite ubugenzuzi.
Ati:” Igihugu cyacu cyamaze gucikamo ibice( Balkanise).Ingabo z’Uburundi n’indi mitwwe yitwaje intwaro nibo bagenzura ikibaya cyose cya rusizi, naho Ingabo za EAC ziriomo iza Kenya na Uganda zikagenzura uduce twa Rutshuru na Masisi.
Yakomeje agira ati:”Ubu Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC nta bugenzuzi zisigaranye muri ibi bice byose.”
Dr Denis Mukwege, yakomeje avugako Intambara Abanye congo barwana, ikomeye kurusha uko babyibwira, ngo kuko bafite abanzi benshi babakikije hirya no hino, abasaba guhaguruka bakarwanya icyo yise ubugambanyi buri gukorerwa igihugu cyabo cya Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
K’urundi ruhande ariko, hari abahuza ibyatangajwe na Dr Denis Mukwege nk’uburyo bwo gukomeza no kurushaho kwigwizaho igikundiro mu Banye congo basanzwe bamutega amatwi, cyane cyane ari umwe mu bamze gutangaza ko azahatanira umwanya w’Umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com