Umuryango mugari w’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo uzwi nka”Shikama” wagaragaje impungenge ufite ku gikorwa cyo kubarura abagongomba kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu muri DRC ateganyijwe munmpera z’uyu mwaka wa 2023.
Enock Sebineza umuyobozi wa ‘Shikama”,avuga ko Abanyamulenge bari gukorerwa ivangura rikomeye , bitewe n’uko batari kwemererwa gushyirwa kuri lisite y’Abagomba kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Sebineza, akomeza avuga ko hari udutsiko tw’abantu bazwi bari kuzana amacakubiri mu Banyekongo bavuga ko Abanyamulenge batemerewe gushyirwa kuri lisiti y’itora ,ngo kuko ari abanyamahanga b’Abanyarwanda.
Sebineza Enock , avuga ko atumva impamvu udutsiko tw’abantu b’abahezanguni, dushobora kubuza no kwambura bamwe mu Banyekongo uburengenzira bwabo kubera amacakubiri y’ababayemo karande.
Sebineza, avuga ko hari ingero nyinshi cyane cyane mu murwa mukuru Kinshasa aho Abanyamulenge bari kwangirwa gushyirwa kuri lisiti y’itora babita Abanyarwanda.
Hari kandi mu mujyi wa Goma, aho kuwa 21 Gashyantare 2023 Abanyamulenge barimo uwitwa Zaburi Nkomezi waburiwe irengero ubwo yari agiye kwibaruza ku biro bya komisiyo y’amatora(CENI) bya Rutoboko/Mabanga, ahita afatwa arafungwa bamushinja kuba Umunyarwanda kandi ari Umunyekongo.
Hari kandi uwitwa Ndayisaba Bienvenue na Ndabatumiye freddy, bafatiwe ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya “Faraja” mu mujyi wa Goma, bagiye kwibaruza kuri lisiti y’amatora maze barafatwa barafungwa nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’abapolisi .
Mu itangazo yashize ahagaragara ejo kuwa 22 Gashyantare, Enock Sebineza avuga ko agatsiko k’urubyiruko kazwi nka”BALALA RANDO” kashyizeho umurongo utukura, ukumira Abanyamulenge kugera ku biro by’itora mu gace ka Kamanyola na Nyangezi ho muri Kivu y’majypfo.
Sebineza Enock, yongeraho ko ikibabaje kandi giteye impungenge ari uko ibyo bikorwa byose by’amacakubiri no kujujubya Abanyamulenge bishigikiwe n’abayobozi.
Yasabye Ubutegetsi bwa DRC, guhagarika ibyo bikorwa by’amacakubiri biri kwibasira Abanyamulenge, kuko byangiza ishusho y’ihugu no kugaragaza ko DRC ari igihugu kitagendera ku mategeko.