Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukomeje gushinjwa ubwicanyi ku baturage b’abasivili bo mu gace ka Bambo. Ibi ni bimwe mu byavuzwe n’intumwa yungirije Isaac Kibira ya guverineri w’amajyaruguru ya Kivu.
Ku munsi w’ejo tariki ya 15 Mutarama, Isaac Kibira yahamagaye Loni abinyujije muri MONUSCO, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, EAC n’izindi nzego kugira uruhare mu guhagarika ubwo bwicanyi burambiranye.
Uyu mugabo we avuga ko abantu bapfuye bamwe ngo baba baraguye mu mirima yabo bakabura n’ababakurayo kubera imirwano
Isaac Kibira yakomeje agira ati: “Mu midugudu ya Kasali, Kanyagiri na Kazaroho, kugera mu mirima biragoye ku baturage, kuberako Abarwanyi ba M23 ariho bakambitse.
Abiyemeje kujya mu mirima, barafatwa bakicwa. Abantu batatu ku munsi w’ejo barishwe ndetse umugore umwe aza kurekurwa nyuma yo gukubitwa yiboneye iyicwa ry’umugabo we,”
Icyakora uyu mugabo yemeza ko imirambo myinshi igaraga ku musozi ari iy’abasirikare.
Ati: “Hariho imirambo yatawe mu murima no ku misozi ireba Kanyagiri, Kasali, Runzenze, Grefabu, hirya no hino mu karere ka Kaza-Roho. Umuntu yavuze ko hasigaye nibura imirambo 16 mu ishyamba. “.
Hari amakuru avuga ko kandi inyeshyamba za M23 zaba zaravuye i Nyamilima zerekeza i Kisharo, mu majyepfo gato.
Ikindi mu mujyi wa Kiwanja, ku birometero 75 mu majyaruguru ya Goma, abaturage bavuze ko babonye inkingi z’inyeshyamba za M23 ku irondo k’umunsi w’ejo, ariko ntawe uzi intego yabo.
Uwineza Adeline
Ariko aba bashenzi babasivili biyita ngo ni société civile nabaswa bashenzi gusa, ntibazi ko aho inzovu zirwanira ibyatsi bihababarira? nonese ko batavuga kubatutsi bicwa burimusi ?
EX: Bwiza na Kisthanga!!!!! babivuze ukuri Koko umwanzi was Afrika numunyafrika ark muribeshya tuzababanaho akanyarirajisho iyo kaguye mujisho uhuma ijisho rimwe iyo kavuyemo kaza kapfuye nyinyi muendeleye kutesa Kabila iliyo umbwa na MUNGU kesho mutafanikiwa kwambwa murijidaganya mukashota kidole kwenye jicho la Chui ark nibyo mwigira na Genocide ntiyabamaze isi yose irangaye ntabutabazi nabumwe buhari .ya MaANA ntaho yagiye imbwa zibisambo , Abicanyi ruharwa, Abarozi nabarimbuzi muzarinda mupfa mukizerera. Ese ko twamaze iriya myaka dutegura gutaha harya mwe nubona uwo muvuno wanyu uzabarenza umutaru? disi ngo mushyigikiwe mugihugu bikomeye muri Afrika kumwanya wa 8 mubanze musubire aho mwakuwe ninyeshyamba mwa njijimwe Rwanda itajengwa Masisi wanayo tu penda siyo wanyarwanda wote kwani nayale majambazitena makafili toute yaliyo fanya génocide Rwanda nawo niwanyarwanda akini kuchangiya jina n’a uzalendo ni kiti cha kusikitisha sana